Ethiopia: Minisitiri w’Intebe arashinja inzego z’umutekano gukoresha iterabwoba

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, arashinja inzego z’igihugu z’umutekano kuba zikora ibikorwa by’iterabwoba mu gufunga abantu bazira ubusa hanyuma zikanabakorera iyicarubozo.

Bwana Abiy yatangaje ibyo ubwo yari abajijwe n’inteko-nshingamategeko impamvu abantu baregwa ibyaha by’iterabwoba ari bamwe mu bantu babarirwa mu bihumbi baherutse gufungurwa.

Mu gusubiza abadepite, Minisitiri w’intebe Abiy yatunze agatoki Leta ya Ethiopia nk’uko bitangazwa na BBC.

Yagize ati: "Iterabwoba rikubiyemo no gukoresha ingufu binyuranyije n’itegeko Nshinga kugira ngo ugume ku butegetsi".

Yanavuze ko mu gihugu cya Ethiopia hose ubu hari abantu bamwe barimo gukorerwa iyicarubozo kandi bafungiye no byumba birimo umwijima.

Yagize ati: "Itegeko Nshinga ryaba rivuga ko umuntu wese wakatiwe n’urukiko ashobora gukorerwa iyicarubozo, hanyuma agashyirwa mu cyumba kirimo umwijima? Ntabyo rivuga".

Yongeyeho ati: "Iyicarubozo, gushyira abantu mu byumba birimo umwijima, ni igikorwa cyacu cy’iterabwoba".

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa gatandatu, Abiy yirukanye abakuriye inzego z’iperereza n’igisirikaremu gihugu.

Bwana Abiy amaze amezi abiri arahiriye kuba Minisitiri w’intebe wa Ethiopia.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo