Espagne: Ibyishimo bidasanzwe ku bana bato nyuma ya ’Guma mu Rugo’

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yariki ya 26 Mata 2020, nibwo imihanda yo mu gihugucya Espagne yongeye kumva urusaku rw’abana, ni nyuma yuko Leta ikuyeho amahame akakaye yo kuguma mu rugo ku bana. Aha bari bamaze ibyumweru bisaga bitandatu bari mu rugo.

Nyuma y’ibyumweru bitandatu muri Barcelona, Spain, Leta yakuyeho gahunda yo kugumisha abana bato mu ngo. Ibi, bireba abana bafite munsi y’imyaka 14. Ubu bemerewe kuba bajya ku muhanda bagakora urugendo n’Umubyeyi, ariko urugendo rukaba rutarenza kilometer imwe uvuye mu rugo. Uru rugendo kandi, rukaba rugomba kurenza isaha imwe.

Bamwe mu babyeyi bagaragaye hanze n’abana babo, bagiye batangaza ko babonye akanyamuneza mu bana babo nyuma y’ukobari bamaze iminsi isanga 44 bari murugo badasohoka.

Aba bana kandi, bemerewe kuba basohokana igikinisho kimwe, gusa bakaba batemerewe kuba bakina n’ abandi bana bahuriye aho ku mihanda. Itegekko ryo kubahiriza intera ya metero hagati ya buri umwe rirakomeje. Leta ikanasaba ababyeyi ndetse n’ abana babo bageze hanze ko bakaraba intoki mbere na nyuma yo gusohoka.

Ibyanya byagenewe imyidagaduro cyane cyane y’abana biracyafunzwe.

Nubwo hashyizweho izi ngambo zo gufasha abana bato ngo bagere hanze babone ibyishimo, Spain iracyakomeje ingamba zo gukumira isakara ry’ iki cyorezo. Kugeza ubu, abanduye bagera ku 225,000, naho abishwe n’iyi ndwara bakaba 32,000.

Bigaragazwa ko ingamba zikakaye zafashwe n’ iki gihugu zagifashie kugabanya ubwandu bwa covid-19 buva ku kigero cya 20%, bukamanuka kugera munsi ya 2%. Ibi kandi ngo byagabanyije indembe zahuriraga kwa muganga.

Mangingo aya abana nibo bemerewe kuba bagera hanze. Abantu bakuri bivugwa ko biba byoroshye ko bashegeshwa n’ iki cyorezo kuko usanga abenshi baba bafite ubundi burwayi kuruhande. Gusa, guverinoma ya Spain ikaba iteganya no kwemerera abantu bakuze kuba bajya hanze mu myitozo/siporo mu cyumweru gitaha.

Ubu ingendo zemewe kugeza ubu, ni izo guhaha, gushaka imiti muri za farumasi, ndetse n’ingendo z’abantu bagana cyangwa bava mu kazi.


Byari ibyishimo bidasanzwe ku bana bato ubwo bemererwaga gusohoka nyuma y’igihe kirekire bari mu rugo





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo