Ebola yongeye kwaduka muri RDC, abantu 100 bamaze kuyandura

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko umubare w’abamaze kwandura indwara ya Ebola yongeye kwaduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wazamutse ukagera ku bantu 100.

Uwo mubare ukubye Kabiri umubare w’abarwayi ba Ebola bari babonetse mu byumweru bitanu bishize.

Abantu ba mbere banduye iyi Ebola nshya babonetse i Mbandaka, umujyi mukuru w’intara ya Équateur, mu burengerazuba bw’igihugu.

Ebola ubu imaze gukwirakwira muri ako karere.

OMS ivuga ko iri kugorwa no guhangana n’iyi ndwara kuko abaturage yibasiye bo muri ako karere batuye mu mashyamba y’inzitane, kenshi batuye batandukanyijwe n’intera ya kilometero zibarirwa mu magana.

Iyi ni inshuro ya 11 Ebola yadutse muri RD Congo.


Hubatswe ibigo byo kuvura abarwayi ba Ebola, ibigo nk’iki cyo mu mwaka wa 2018

Akarengane k’ibinyejana!!! Yarashwe n’umupolisi ntiyapfa ariko ubu agiye gupfa ahagaze, Yabuze kirengera:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo