Ebola muri RD Congo na Guinea iravuza ubuhuha

Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC), kuwa 6 Werurwe 2021, cyatangaje ko abantu 29 bamaze kwandura Ebola mu gihe 13 bamaze kwitaba Imana mu bihugu bya Guinea na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo .

CDC yatangaje ko 11 banduye Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC ), bane barapfuye abandi babiri barakira .

Ni mu gihe muri Guinea abagera kuri 18 bamaze kwandura Ebola, icyenda barapfuye mu gihe babiri bakize, nkuko The Nation yabitangaje.

Ibyo bihugu byombi biri kwibasirwa na Ebola mu gihe umugabane wa Afurika ugihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu mwaka wa 2014-2016 Ebola yibasiye cyane Ibihugu byo mu Burengerazuba aho abantu 11.300 bapfuye mu bantu 28.600 bari barayanduye. Mu 2018 yibasiye RDC nabwo ihitana abasaga 3400.

Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Kuyirinda bisaba kwita ku isuku abantu bagira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune; kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Ebola, gukomeza umuco wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye no kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola.


Igihe

Uko byari byifashe ubwo mu Rwanda batangiraga gukingira abantu byari ishiraniro





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo