EU na yo yahaye u Rwanda akayabo ko guhangana n’ingaruka za COVID-19

U Rwanda rukomeje kugenda rubona inkunga zitandukanye zo kurufasha kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuyogoza Isi kinahitana ubuzima bwa benshi, inkunga zikomeje kuza ziyongera ku nguzanyo rwagiye ruhabwa na zo zigamije kurufasha guhangana n’iki cyorezo.

Kuri uyu 09 Mata 2020, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi , EU, muri gahunda yawo yise “Team Europe” igamije guhanga n’ingaruka za Coronavirus bitewe n’ifungwa ry’ibikorwa byinshi byatungaga abantu hirindwa ikwirakwira ry’iki cyorezo, wahaye u Rwanda miliyoni 52 z’amayero, ni ukuvuga agera kuri 52.8 Frw azakoreshwa mu guhangana n’ ingaruka z’icyorezo cya Coronavirusi cyugarije u Rwanda n’Isi yose.

Visi-Perezida wa komisiyo akaba n’intumwa yihariye mu by’Ububanyi n’Amahanga wa EU, Josep Borrel Fontelles yavuze ko hatangijwe ubufatanye bwiswe “Team Europe” buzafasha abafatanyabikorwa guhangana n’ingaruka za Coronavirus iteye inkeke muri iyi minsi.

Iyi gahunda ya Team Europe hatangajwe ko ifite ingengo y’imari isaga miliyari 20 z’amayero azifashishwa muri bikorwa byo guhangana n’ingaruka zitandukanye zizaterwa n’icyorezo cya COVID-19 birimo kunganira ingengo z’imari z’ibihugu byashegeshwe n’uku gufunga ibikorwa hirindwa iki cyorezo n’ibindi bitandukanye.

Komiseri ushinzwe iby’ubutabazi muri uyu muryango Bwana Janez Lenarcic we akaba avuga ko ingaruka za COVID 19 zizba nyinshi cyane cyane kubukungu bw’ibihugu biri mu nzir y’amajyambere n’u Rwanda rurimo, hakaba hakenewe n’ ubutabazi bukomeye mu kuzahura ubukungu bwabyo.

Ibi bije nyuma y’aho mu cyumweru gishize niho Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari IMF cyari cyahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 109.4 z’amadorari ya Amerika na yo azifashishwa mu guhangana n’icyorezo cya COVID 19.

Leta y’u Rwanda muminsi ishize yatangaje ko abagize Guverinoma, abanyamabanga bahoraho ba Leta, abayobozi b’ibigo bya Leta ndetse n’abandi bayobozi bakuru bazigomwa umushara wabo w’ukwezi kwa Mata agera kuri miliyari 2.5 frw nayo azifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Aya mafaranga Misitiri Ndagijimana yavuze ko azajya mu ngengo y’imari akazaziba icyuho kirimo guterwa n’ibi bihe aho Leta iri gutanga byinshi cyane cyane mu rwego rw’ubuzima.

Minisitiri yagize ati "Kugira ngo haboneke ibyangombwa byose byo gupima abantu, kuvuza ababonetseho uburwayi no kubona ibikoresho bitandukanye ndetse no gutabara abaturage badafite imirimo bakeneye iby’ibanze cyane cyane nk’ibyo kurya, ibyo ni ibintu bitari biteganijwe mu ngengo y’imari byasabye ko dukoresha ayo dufite ariko dushaka n’andi yo kugira ngo azibe icyuho”.

Ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abafite ubwandu bwa Coronavirusi 113 muri bo barindwi bamaze gukira ndetse baranasezerewe nkuko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje.

#Kwibuka26: Inzira y’umusaraba Uwamahoro Claudine yanyuzemo, bamusabye kwicukurira ngo yitabe apfe areba, ubuhamya bwe urabwumva muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo