EJVM yeretswe abarwanyi 19 ba Red Tabara RDF ivuga ko yafashe-Amafoto

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF cyeretswe Itsinda ry’ingabo za EJVM rishinzwe kugenzura imipaka mu karere k’ibiyaga bigari, abarwanyi bo mu mutwe wa Red Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bavuye i Burundi tariki 29 Nzeri 2020 bafite n’ibintu bitandukanye birimo n’imbunda.

Mu mpera z’icyumweru gishize RDF yashyize ahagaragara itangazo ivuga ko "Abo barwanyi, bitwaje intwaro zabo, bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ari naho bafungiwe."

RDF kandi yamenyesheje imiryango mpuzamahanga irimo iri tsinda ry’ingabo mu karere k’ibiyaga bigari wa EJVM gukora iperereza kuri iki kibazo cy’inyeshyamba zambukiranya imipaka.

Muri Kamena 2020, abantu bitwaje intwaro bagera mu 100 bitwaje imbunda zirimo mashinigani (machine guns) n’izirasa za rockettes, bagabye igitero mu Karere ka Nyaruguru bivugwa ko cyaguyemo bane mu bakigabye ndetse n’abasirikare batatu b’u Rwanda bivugwa ko bakomeretse byoroheje. Izi nyeshyamba zari zifite ibikoresho byavuzwe ko ari iby’u Burundi.

Mu kwezi gushize, uyu mutwe w’Inyeshyamba zivuga ko zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi wa RED-Tabara wiyemereye ko ari wo uri inyuma y’ibitero bitandukanye biri kugabwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Mu bitero biheruka kugabwa mu Burundi RED-Tabara igashyirwa mu majwi ko yaba ariyo ibiri inyuma harimo icyo ku wa 23 Kanama 2020 cyabereye ahitwa Gahuni muri Komini ya Bugarama mu Ntara ya Rumonge, cyaguyemo abagera kuri 16.

Uyu mutwe kandi unashinjwa kuba inyuma y’ikindi gitero cyagabwe i Matongo mu Ntara ya Kayanza ku wa 11 Nzeri 2020.

Nubwo muri ibi bitero byose RED-Tabara yashyirwaga mu majwi yo kuba ibiri inyuma ntiyigeze ibyemera na rimwe kugeza ku wa 15 Nzeri ubwo Umuvugizi w’uyu mutwe, Nahimana Patrick, yeruraga akabwira BBC ko RED-Tabara ari yo yagabye ibitero mu Burundi.

Yagize ati “Ibyo bitero byose birimo biraba mu Burundi birwanya Leta y’i Bujumbura ni RED Tabara irimo kubikora kuva muri Kanama kugeza n’uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko nta gihugu na kimwe kibashyigikira uretse bagenzi babo b’Abarundi.

Nahimana avuga ko mu byo RED Tabara ishaka harimo n’uko impunzi z’Abarundi zitaha hatabayeho icyo yise ‘ivangura’.

Mu bindi bitero byagiye biba bikavugwa ko ari RED Tabara yabigizemo uruhare harimo icyabaye mu Ugushyingo 2019 kikagabwa ku Ngabo z’u Burundi zari mu gace ka Kibira mu Ntara ya Cibitoke cyahitanye abantu 50.

Mu kwezi gushize, Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko abo biyita abarwanyi baza bakica abaturage ari abagizi ba nabi, ngo kuko nta wavuga ko u Burundi buterwa kandi abategetsi babwo n’abashinzwe umutekano batari mu kaga.

Ubu itsinda ry’ingabo zavuye mu bihugu bya ICGLR rishinzwe kugenzura imipaka bakaba bari i Ruheru muri Nyaruguru aho batangiye gukora iperereza.

Abayobozi ba ADEPR bose bakuweho, ubu iyobowe n’umugore Mbere yuko haboneka uyiyobora mu nzibacyuho, byinshi wabimenyaho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo