Dr Vuningoma wayoboraga Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yitabye Imana

Iyi nkuru y’incamugongo y’urupfyu rwa Dr Vuningoma James wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, (RALC, Rwanda Academy of Language and Culture), yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2020.

Dr Vuningoma James yakoze imirimo itandukanye mu nzego zinyuranye z’igihugu yaba mu rwego rw’uburezi no mu bijyanye n’umuco. Yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije w’iyari Kaminuza yigisha Inderabarezi, KIE.

Hari amakuru avuga ko Dr Vuningoma yari yaragiye kwivuriza mu Buhinde, akagaruka bavuga ko yorohewe, ejo ni bwo yagiye mu Bitaro byitiriwe umwami Faisal arembye.

Inshingano nyinshi yakoze zishingiye ku bwarimu, yari afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu masomo nyafurika cyane cyane ubuvanganzo nyemvugo n’ubuvanganzo nyandiko.

Mbere y’uko ajya gukora muri RALC, yabaye umwarimu kuva ubwo yarangizaga Kaminuza ya Makerere ndetse n’iy’i Bordeaux mu Bufaransa ari naho yakuye Masters na PhD.


Dr Vuningoma James wayoboraga RALC yitabye Imana

Hano wirebera na Video utapfa gusanga ahandi! Yabuze ruswa y’ibihumbi 400 inzu yari guhabwa bayiha undi, ubu abana hanze n’abana be batatu, yanandikiye Perezida biba iby’ubusa, nyuma abwirwa ko nta bushobozi none n’aho ari banze kuhamwishyurira:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo