Dr Pierre Damien wabaye Minisitiri w’Intebe mu bujurire yasabye kurekurwa kuko arwaye

Dr Habumuremyi Pierre Damien wabaye Minisitiri w’Intebe ubu akaba afungiye icyaha cy’ubuhemu akekwaho, kuri uyu wa Gatanu yaburanye ku bujurire bwo gufungwa by’agateganyo, asaba ko yarekurwa kuko arwaye, Ubushinjacyaha na bwo buvuga ko iki kibazo agihuriyeho n’izindi mfungwa nyinshi.

Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe, yatawe muri yombi muri Nyakanga, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, ruza gufata icyemezo ko afungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Ukwakira 2020 uyu mugabo unayoboye Urwego rushinzwe Imidari n’Impeta by’Ishimwe [ntaravanwaho] yaburanye ku bujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

Dr Pierre Damien waburanye hifashishijwe ikoranabuhanya ari kuri Gereza ya Mageragere yabwiy Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko ruriya rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe kiriya cyemezo rwirengagije ingingo zinyuranye yagiye atanga.

Yavuze ko ruriya rukiko rwirengagije uburwayi yagaragaje ndetse no kuba yararugaragarije ko adashobora gutoroka ubutabera kuko asanzwe ari inyangamugayo kandi igihugu kikaba cyaramwizeye kikamushinga inshingano zikomeye zirimo kuba Minisitiri w’Intebe.

Ubushinjacyaha bwavuze ku bijyanye n’uburwayi, bwavuze ko atari we wenyine urwariye muri gereza kandi ko ubuyobozi bwazo bufute uburyo bubavuza.

Dr Habumuremyi Pierre Damien yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bukoresheje imvugo itari yo aho buvuze ko abafungwa bose bafite ibibazo bimwe muri Gereza ati “Ntabwo abafungwa bose bafite ibibazo bimwe rwose.”

Dr Habumuremyi yanavuze ko yatanze ingwate zirimo inzu irengeje miliyoni 500 Frw, ati “mfite n’indi mitungo irenga miliyari 1,5.”

Ngo rwanirengagije ibiteganywa n’itegeko ko ihame ari uko uregwa aburana adafunze.

Me Bayisabe Erneste wunganira Dr Pierre Damien Habumuremyi, yabwiye urukiko kandi ko uwo yunganira nta perereza agikorwaho kandi ubwo urukiko rwafataga ikemezo cyo kumufunga ari uko iperereza rikirimo

Uyu munyamategeko yagize ati “Turasaba ko uwo twunganira yarekurwa n’uru rukiko kuko nta perereza agikowaho.”

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo, ngo busubize kuri izi mpamvu z’uruhande rw’Uregwa, buvuga ko izi mpamvu zidafite ishingiro kuko zagiye zitangwa n’abandi benshi barimo n’abafungiye aho afungiye ariko inkiko zigakomeza kubafunga.

Umushinjacyaha yavuze ko hari impamvu uruhande rw’Uregwa rwagiye rwirengagiza kuko ruzi ko zirugongo nko kuba hari impungenge ko Uregwa aramutse arekuwe ashobora gutoroka ubutabera.


Dr Pierre Damien yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga


Me Kayitare Jean Pierre we yari yaje mu rukiko

HITIMANA Apollinaire yabuze umurenganura ku ifoto yemeza ko ari iye iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi nk’Interahamwe ruharwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo