Close MORE NEWS Dr Pierre Damien Habumuremyi yatangiye kuburana mu mizi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 16-10-2020 saa 10:17' whatsapp Facebook Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2020, Dr Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ukurikiranyweho ibyaha birimo ubuhemu, urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mu mizi, we n’abamwunganira mu mategeko basaba ko uru rubanza rwaburanishwa n’Abacamanza batatu kubera ko ngo ari urubanza rukomeye. Uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge. Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure, Dr Pierre Damien uregwa akaba yari ari aho afungiye kuri Gereza ya Nyarugenge ya Mageragere mu gihe Inteko y’Urukiko yo yari iri ku cyicaro cyarwo i Nyamirambo. Inteko igizwe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko binjiye mu cyumba cy’iburanisha ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, uruhande rw’uregwa ruhita rutanga inzitizi zibanziriza uru rubanza rwo mu mizi. Me Kayitare Jean Pierre umwe mu banyamategeko bunganira Dr Damien yabwiye Umucamanza ko kubera imiterere y’uru rubanza, uruhande rw’uregwa rwifuza ko rwaburanishwa n’abacamanza batatu ngo kuko uru rubanza ari runini. Dr Pierre Damien yabajijwe icyo avuga ku cyifuzo cy’umunyametegeko umwunganira, yavuze ko agishyigikiye ndetse ko ari na we wagitanze. Ubushinjacyaha bwo buvuga ko iki cyifuzo kidafite ishingiro kuko uruhande rw’uregwa rutigeze rukigaragaza mbere kandi ibiriho biburanwaho ngo ubu byose byagiye bigaragazwa mbere. Me Bayisabe Ernest na we wunganira uregwa, yahise abwira Umucamanza ko ibyo basabira Dr Damien Habumuremyi byemewe n’amategeko by’umwihariko bikaba bigenwa n’Itegeko ryerekeye imiburanishize y’imanza mbonezamubano. Izi mpaka zamaze isaha imwe, Umucamanza yahise yanzura ko urubanza rusubikwa kugira ngo Urukiko ruzasuzume kiriya cyifuzo cy’uregwa, yimurira urubanza tariki ya 30 Ukwakira 2020. Dr Pierre Damien wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari, imidari n’impeta by’ishimwe, akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu no gutanga Sheki itazigamiwe. Me Kayitare Jean Pierre we yamwunganiye ari ku rukiko naho Me Bayisabe Ernest we yari ari kuri Gereza ya Nyarugenge Uko byari byifashe mu cyumba cy’Iburanisha Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure Noneho Leta yivanze mu kibazo cya wa musaza ufite ifoto imanitse ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Gisozi, uwunganira Paul Rusesabaginawo mu Bubiligi avuga uko yangiwe kumugeraho aho afungiye: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Dr Pierre Damien Habumuremyi yatangiye kuburana mu mizi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 16-10-2020 saa 10:17' whatsapp Facebook Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2020, Dr Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ukurikiranyweho ibyaha birimo ubuhemu, urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mu mizi, we n’abamwunganira mu mategeko basaba ko uru rubanza rwaburanishwa n’Abacamanza batatu kubera ko ngo ari urubanza rukomeye. Uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge. Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure, Dr Pierre Damien uregwa akaba yari ari aho afungiye kuri Gereza ya Nyarugenge ya Mageragere mu gihe Inteko y’Urukiko yo yari iri ku cyicaro cyarwo i Nyamirambo. Inteko igizwe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko binjiye mu cyumba cy’iburanisha ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, uruhande rw’uregwa ruhita rutanga inzitizi zibanziriza uru rubanza rwo mu mizi. Me Kayitare Jean Pierre umwe mu banyamategeko bunganira Dr Damien yabwiye Umucamanza ko kubera imiterere y’uru rubanza, uruhande rw’uregwa rwifuza ko rwaburanishwa n’abacamanza batatu ngo kuko uru rubanza ari runini. Dr Pierre Damien yabajijwe icyo avuga ku cyifuzo cy’umunyametegeko umwunganira, yavuze ko agishyigikiye ndetse ko ari na we wagitanze. Ubushinjacyaha bwo buvuga ko iki cyifuzo kidafite ishingiro kuko uruhande rw’uregwa rutigeze rukigaragaza mbere kandi ibiriho biburanwaho ngo ubu byose byagiye bigaragazwa mbere. Me Bayisabe Ernest na we wunganira uregwa, yahise abwira Umucamanza ko ibyo basabira Dr Damien Habumuremyi byemewe n’amategeko by’umwihariko bikaba bigenwa n’Itegeko ryerekeye imiburanishize y’imanza mbonezamubano. Izi mpaka zamaze isaha imwe, Umucamanza yahise yanzura ko urubanza rusubikwa kugira ngo Urukiko ruzasuzume kiriya cyifuzo cy’uregwa, yimurira urubanza tariki ya 30 Ukwakira 2020. Dr Pierre Damien wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari, imidari n’impeta by’ishimwe, akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu no gutanga Sheki itazigamiwe. Me Kayitare Jean Pierre we yamwunganiye ari ku rukiko naho Me Bayisabe Ernest we yari ari kuri Gereza ya Nyarugenge Uko byari byifashe mu cyumba cy’Iburanisha Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure Noneho Leta yivanze mu kibazo cya wa musaza ufite ifoto imanitse ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Gisozi, uwunganira Paul Rusesabaginawo mu Bubiligi avuga uko yangiwe kumugeraho aho afungiye: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika