Dr Nteziryayo Faustin yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Itangazo riturutse mu Biro bya Perezida wa Repubulika, rigira riti "Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo (iya 153, iya 86 n’iya 156; None ku wa 4 Ukuboza 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho:

Bwana Dr NTEZIRYAYO Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga,

Madamu MUKAMULISA Marie Thérèse, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Dr Nteziryayo asimbuye Prof Sam Rugege na ho Mukamulisa Marie Thérèse akaba asimbuye Kayitesi Zainabu Sylvie.

Dr Nteziryayo Faustin yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda, aho muri yo yabaye Minisitiri w’Ubutabera, Visi-Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Umuyobozi wa RURA, yabaye umujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’indi mirimo itandukanye.

Nteziryayo afite n’ubunararibonye mu bijyanye no kwigisha kuko yigishije muri Kaminuza zitandukanye n’amashuri makuru mu Rwanda, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada. Yigishagamo amasomo arimo amategeko mpuzamahanga ajyanye n’ubukungu, amategeko ajyanye n’ishoramari, amategeko ajyanye n’iterambere, amategeko ajyanye n’imari n’ibindi.

Kugeza muri Mata 2013, Dr Nteziryayo yari Umuyobozi Mukuru wa Agaseke Bank Ltd. Kuva icyo gihe kugeza ubu yari Umucamanza mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba akaba n’umwarimu mu Ishami ry’Amategeko rya Kaminuza y’u Rwanda.

Mukamulisa wagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yari Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire. Guhera mu 2016 kandi yagizwe Umucamanza mu Rukiko rwa Afurika ku Burenganzira bwa Muntu, AfCHPR.

Mbere yaho, yakoze indi mirimo irimo kuba Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.

Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’Amategeko rusange yakuye muri Kaminuza ya Moncton muri Canada n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu byo kwirinda Jenoside yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, rivuga ko Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirwaho na Perezida wa Repubulika abanje kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agomba kuba afite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko kandi nta bundi bwenegihugu agomba kuba bafite.

Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirirwaho igihe cya manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe.


Prof Sam Rugege wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yari arangije Manda yemererwa n’amategeko ari na yo mpamvu yasimbujwe kuri uyu mwanya


Itangazo ryaturutse mu Biro bya Perezida wa Repubulika





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
iganze Kuya 4-12-2019

Congs bayobozi, specially Mme Theresa