Dr Malimba wayoboye MINEDUC yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa UR

Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR), yagize Dr Musafiri Papias Malimba wabaye Minisitiri w’Uburezi, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, asimbuye Phillip Cotton wasoje amasezerano ye kuri uyu mwanya.

Muri Kanama nibwo Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko iri gushaka umuyobozi mushya wayo usimbura ucyuye igihe Phillip Cotton. Cotton yabaye Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2015, tariki ya 19 Ukwakira nibwo yasoje amasezerano ye.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda, Prof Paul Davenport, rimenyesha Dr Malimba ko agizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’agateganyo guhera tariki ya 19 Ukwakira 2020 kugeza igihe hazatangarizwa izindi mpinduka.

Dr Malimba, yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere (Deputy Vice Chancellor for Strategic Planning and Administration).

Uyu mugabo kuva mu 2015 kugera mu 2017 yari Minisitiri w’Uburezi, icyo gihe yahawe izo nshingano avuye ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’Amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda mu yahoze ari SFB.

Ubwo yari Minisitiri w’Uburezi, yagiye afata ibyemezo bitandukanye bigamije kuzahura ireme ry’uburezi, bimwe mu byo yibukirwaho ni icyo gufunga Kaminuza zitujuje ibisabwa mu gihe izindi zagiye zihagarikirwa amashami atandukanye.


Dr. Papias Malimba Musafiri yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda

Mushiki wa Ben Rutabana agize icyo amuvugaho hamwe na Adeline Rwigara ndetse na Diane Rwigara:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 21-10-2020

Abazi uyu mugabo bavugako ari serieux kabisa! Ntiwamuzanaho ibya bavuzeko...uzakore...nibindi