Dr Léon Mugesera aramenya umwanzuro ku bujurire bwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko ari bwo ruzatangaza umwanzuro ku bujurire bwa Dr Léon Mugesera, muri Mata 2016 wakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.

Dr Mugesera umaze iminsi aburana mu bujurire, avuga ko atemera impamvu urukiko rwashingiyeho rukamuhamya ibyaha ndetse rukamukatira gufungwa burundu.

Mu rukiko yakunze kuvuga ko mu icarubanza ryo ku wa 15 Mata 2016, mu mbwirwaruhame yavugiwe ku Kabaya mu 1992 ari nayo yashingiweho ibyaha yahamijwe, hari aho umucamanza yagiye yandika amagambo y’ibice, ahandi hagashyirwa utubago dutatu tugaragaza ko "hari amagambo urukiko rwagiye rusimbuka kandi akomeye," ibyo yise ’charcuterie.’

Mugesera ati "Ibyanogowemo aho imbere n’ibyanogowemo aho inyuma byari kugeza ku mwanzuro utandukanye n’uwatangajwe."

Yavuze ko ibyo urukiko rwabikoze nko kuvuga ngo "Mugesera murangize!"

Byongeye, yavuze ko iyo mbwirwaruhame aregwa ntaho ishishikariza abantu gukora Jenoside, ahubwo yari ijyanye n’ibihe by’intambara u Rwanda rwarimo kuko rwari rwatewe, hamwe n’ibihe by’amatora byariho icyo gihe.

Yatanze urugero ahavuzwe ko yasabye ko bakora lisiti z’abantu bohereje abana mu Nkotanyi. Mugesera yavuze ko byari biteganyijwe mu gitabo cy’amategeko ahana, ngo "Azahanishwa urupfu umuntu wese uzafata abasirikare ashatse mu giturage hose, ashaka abana, abaha ingabo z’amahanga zitera Repubulika".

Yabihuje n’uyu munsi avuga ko nk’abantu bohereza abana muri FDLR babiryozwa, ndetse ngo hari imanza zabo zabaye.

Mu isesengura ry’iri jambo ryo ku Kabaya kandi, ngo ntabwo hahawe agaciro aho avuga icyo yise imigeri MDR na PL, na FPR, "hamwe na rya shyaka ryitwa PSD" na PDC, byateraga muri icyo gihe. Mugesera yavuze ko ingingo yavugwaga yari amatora, ntaho bihuriye na Jenoside yahamijwe.

Mugesera yanavuze ko muri iyo mbwirwaruhame hanakomojwe kenshi ku byavuzwe n’abandi (icyo yise ’citation’), ku buryo ngo nabyo urukiko rwagombaga kuba rwarabibonye, ko atari amagambo ye bwite.

Yanageze ahavuzwe ngo "Mu Ivanjili biranditse ngo ‘Nibagukubita urushyi ku itama rimwe uzatege irindi bakubiteho’. Njye mbabwiye ko iyo vanjili yahindutse muri Muvoma yacu, nibagukubita urushyi ku itama rimwe, uzabatere ebyiri ku rindi hanyuma biture hasi ubutazazanzamuka."

Ni ibintu ngo byari "inziganyo", bivuze ko ari ikintu cyashoboraga kubaho bitewe n’ikindi cyabaye. Nyamara ngo mu kumuhamya ibyaha urukiko rwarebye icyashoboraga kuba, rwirengagiza icyagiteye.

Yavuze ko hari hameze nk’ubukangurambaga mu baturage (icyo yise pétition), atari ugukangurira abantu jenoside ahubwo ari demokarasi. Byongeye, ngo yasabaga abaturage kuba maso bijyanye n’umwuka wa politiki wari mu gihugu kuko cyari cyatewe n’Inyenzi ziturutse hanze y’igihugu.

Yavuze ko icyo yashimangiraga ari uko igihugu cyari cyatewe n’abantu bitwaje intwaro, ku buryo byari ngombwa kwirwanaho, ibyo yise "légitime defence."

Gusa Umushinjacyaha yavuze ko na mbere hose Mugesera yavuze ko ijambo ryo ku Kabaya ryahinduwe, abajijwe icyongewemo, avuga ko ijambo ryavugiwe ku Kabaya ataryibuka.

Umushinjacyaha yavuze ko nubwo Mugesera yavuze ko ibyari mu ijambo rigarukwaho byarebaga amatora cyane kuko harimo iryo jambo inshuro 17, atari byo kuko bibaye kubara amagambo, umuzi w’imbwirwaruhame waba Inyenzi kuko zivugwamo inshuro 27.

Yavuze ko nubwo hari aho yavuze amalisiti y’abantu bohereje abana bagombaga gushyikirizwa ubutabera, yanirengagije ko mu ijambo hakurikiraho ko mu gihe ubucamanza butagikorera abaturage, "icyo gihe ni ukuvuga ko twebwe abaturage bwagombye gukorera tugomba kwikorera, izo ngegera tukazitsemba."

Yamubajije niba kwita abantu ingegera zigomba gutsembwa, bihuye n’amatora.

Yongeyeho andi magambo Mugesera yirinze kuvugaho nko kuba hari abantu bazanyuzwa muri Nyabarongo, akaba ntaho abona Urukiko rw’Ubujurire rwahera ruvuga ko iyo mbwirwaruhame yarebaga amatora.

Urukiko rw’Ubujurire ruzasoma urubanza mu bujurire kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020.

Umuturage wo mu basenyewe inzu I Nyarutarama ahazwi cyane nka ’Bannyahe’ avuga ko adafata Abadepite nk’intumwa za rubanda kuko ngo batigeze babafasha mu kibazo cyabo ngo gikemuke, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo