Dr Kayumba yamaze amasaha ahatwa  ibibazo na RIB

Nyuma yo kumara amasaha ahatwa ibibazo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuyobozi w’Ishyaka, Rwandese Platform for Democracy (RPD), Dr Kayumba Christopher yasubiye iwe mu rugo.

Nk’uko bigaragara mutumwa buri ku rukuta rwa Twitter rw’Ishyaka RPD ngo umuyobozi waryo, Dr Kayumba yagarutse iwe mu rugo nyuma “amasaha ahatwa ibibazo ku byo ashinjwa byo gushaka gufata ku ngufu.”

Ubu butumwa bugira buti: “Bavandimwe barwanashyaka, baturage bagenzi bacu n’abadukurikira, turabamenyesha ko Dr Christopher Kayumba yagarutse amahoro mu rugo nyuma y’amasaha ahatwa ibibazo kuri RIB ku birego bidafite ishingiro byo kugerageza gufata ku ngufu mu 20217. Mwakoze kutuba hafi.”

Ejo ku wa Kabiri tariki 23 Werurwe 2021 nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwahamagaje Dr Kayumba Christopher wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego cy’umukobwa wahoze ari umunyeshuri we umushinja gushaka kumufata ku ngufu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo ikirego cy’uyu mukobwa cyakiriwe avuga ku byo yakorewe mu 2017.

Ahahamagawe kandi nyuma y’igihe gito hari amakuru atangajwe n’abantu ko yashatse guhohotera umukobwa yigishaga muri kaminuza y’u Rwanda, ubwo ngo yashakaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Mu butumwa bwatambukijwe n’uwitwa Kamaraba kuri Twitter, yavuze ko muri 2017 Dr Kayumba ngo yashatse gusambanya mugenzi we w’umukobwa yigishaga mu ishami ry’Itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kandi rwemeje ko rwakiriye ikirego mu ntangiro z’uku kwezi kwa Werurwe 2021.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yari aherutse gutangaza ko RIB iri gukora iperereza, inakusanya ibimenyetso ku cyaha cy’Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuza bitsina ku gahato kiregwa Dr Kayumba.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo