Dr. Kayumba Christopher yatawe muri Yombi

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dr. Kayumba Christopher, nyuma y’igihe akorwaho iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe dosiye ye igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Umubavu Tv Online na Umubavu.com ,Christopher Kayumba, umwalimu wa kaminuza uheruka gushinga ishyaka rya politiki, Rwandese Platform for Democracy (RPD) yavuze ko yibaza umuntu uzishyura amafaranga n’ibikoresho by’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique aho ashimangira ko iyi ntambara ishobora kumara igihe kirekire kandi bigatwara umutungo igihugu kidafite.

Icyo gihe Kayumba yavuze ko kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro no kuzohereza ku rugamba ari ibintu bitandukanye ari naho ahera yibaza ibibazo bitandukanye ku iyoherezwa ry’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.

Ikibazo cya mbere yibaza ngo atarabonera igisubizo ni ukuba intambara ihenda ndetse igahitana n’ubuzima bw’abayirwana ,ibikoresho bakoresha ndetse no kuzigaburira bihenze ati’’ ese ni nde uzishyura aya mafaranga’’.

Kayumba yavuze ko ubu Amerika irimo kurira kubera gukoresha arenga Miliyari ebyiri z’Amadorali muri Afghanistan none ubu bakaba baravuyeyo imbokoboko.Avuga ko Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Iterambere ku Isi(UNDP)washyize u Rwanda ku mwanya wa 160 ku bihugu bikennye mu bihugu 189 bapimye si ibyo gusa na Minisiteri y’Imali n’igenamigambi yemeye ko ubukungu bw’u Rwanda bwaguye.

Avuga ko umusaruro mbumbe umwaka ushize wagabanyutseho 16% ibintu biheruka kuba ku Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 .Si ibyo gusa inguzanyo zavuye kuri 58,1% mu mpera za 2019 ,mu kwa Gatandatu 2021 zikaba zari zigeze kuri 76,2% bivuze no amahanga avugaze ngo u Rwanda rwishyure rwasigarana 23,8% ibintu bitabaho.

Kayumba avuga ko Miliyoni 400 z’Amadolari ziherutse kugurizwa u Rwanda zitagiye mu bikorwa bizana inyungu ahubwo zishyuye andi madeni rwari rufite ubu rukaba rusigaranye 120 gusa bityo akaba yibaza aho amafaranga yo kwishyura izi ngabo ziri muri Mozambique azavza bityo akaba yibaza impamvu Mozambique atariyo yishyura.

Ikindi yibaza ni igihe ingabo z’u Rwanda zizamara muri Mozambique aho avuga ko kenshi intambara iyo irambiranye abantu bagatangira kuyibona ukundi hagandewe no ku burenganzira bwa muntu .

Ikindi kibazo Kayumba yibaza ni uburyo Mozambique ifite abasirikare barenga ibihumbi 10 bananiwe kurwanya ziriya nyeshyamba maze u Rwanda rukoherezayo ingabo 700 n’abapolisi 300 kuzirwanya bityo ko bitumvikana ahubwo ko byatanga isomo nk’iryo muri Afghanistan aho Amerika yamazeyo imyaka 20 nyuma yakurayo ingabo zayo Abataliban yari yaratsinze bagatangira gufata umujyi ku wundu kugeza mu mu murwa mukuru wa Kabul.

Agendeye ku byandikwa n’abahanga ,Kayumba avuga ko intambara yo muri Mozambique ari ibibazo byakemurwa hitawe ku bibazo byayiteye.

Akomeza avuga ko kenshi u Rwanda runanirwa kwishyura amadeni rukababarirwa ariko ko umunsi rutababariwe hari ibikorwa remezo bitangira kugurishwa ibintu avuga ko biterwa no kugira umurengera w’amadeni hakiyongeraho ibyo rwohereza hanze nabyo ibiciro bimanuka.

Ingabo z’u Rwanda zageze muri Mozambique tariki ya 9 y’uku kwezi kwa karindwi bivuwa ko byasabwe na Mozambique, hanashingiwe "ku masezerano menshi" ibihugu byombi bifitanye, nk’uko leta y’u Rwanda yabitangaje.

Ku mbuga nkoranyambaga hari abagaragaje ko ari intambwe nziza mu gutabarana no kwishakamo ibisubizo ku bihugu bya Africa.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko iki gikorwa cyakozwe mu buryo budaciye mu mucyo kuko hari ibibazo bitabanje gusubizwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo