Dr Kayumba Christopher yakatiwe gufungwa umwaka umwe

Dr Kayumba Christopher wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, Urukiko rwa Kicukiro rwatanze umwanzuro w’urubanza rwe, ruvuga ko rwamukatiye igifungo cy’umwaka umwe nyuma y’uko rumuhamije ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

Ubwo yatabwaga muri yombi ku wa 10 Ukuboza umwaka ushize aho yari ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, byavuzwe ko yari yasinze cyane.

Ubwo humvwaga impande zombi, Ubushinjacyaha bwavuze ko atari ubwa mbere Dr Kayumba yari atawe muri yombi yasinze, ngo kuko hari n’ikindi gihe yigeze gutabwa muri yombi agerageza kurwanya abapolisi.

Mu iburanisha riheruka, umucamanza yabajije Kayumba ubushobozi afite bwo kuba yakwangiza ikibuga cy’indege, undi asubiza ko bidashoboka kuko ari umunyamakuru, ibyiyongera kuri ibyo akaba ari umwarimu wa Kaminuza ku buryo atabona ubwo bushobozi.

Kayumba yavuze ko izindi nshuro enye yatawe muri yombi, zose yabaga ari mu myiteguro yo kujya hanze, ndetse ko afite n’amatike y’indege abigaragaza. Ubushinjacyaha bwo buvuga ko buri gihe Kayumba yabaga yasinze.

Kayumba yakomeje guhakana ibivugwa n’ubushinjacyaha avuga ko ahubwo yibaza uburyo buri gihe polisi yamenyaga ko afite urugendo kuko buri gihe bamutangiriraga kwa Lando, cyane ko ari ku muhanda uva iwe ujya ku kibuga cy’indege.

Nyuma yo kumva ubwiregure bw’impande zombi, Urukiko rwa Kicukiro kuri uyu wa 29 Nyakanga rwatangaje umwanzuro warwo rutegeka ko Dr Kayumba afungwa umwaka umwe kubera ibyaha yakoreye ku Kibuga cy’indege. Bivuze ko asigaje amezi agera kuri ane muri gereza ugendeye ku gihe yari amaze afunzwe.

Dr Kayumba Christopher yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’itangazamakuru. Yari n’umuyobozi w’Ikinyamakuru The Chronicles giherutse guhagarika ibikorwa.


Urukiko rwa Kicukiro rwategetse ko Dr Kayumba Christopher afungwa umwaka umwe

Karasira ati "Ndi mu gihirahiro nabuze icyo mvuga, barashaka kunyirukana":





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo