Dr. Iyamuremye ni we Perezida mushya wa Sena y’u Rwanda

Hon. Iyamuremye atorewe kuyobora Sena y’u Rwanda muri Manda y’imyaka 5 iri imbere nyuma yo guhundagazwaho amajwi n’Abasenateri 25 muri 26, umwanya yahatanagaho na Hon. Zephyrin KALIMBA wabonye ijwi rimwe.

Dr. Iyamuremye Augustin yinjiye muri Sena atanzwe na Perezida wa Repubulika.

Dr. Iyamuremye w’imyaka 73 yari asanzwe ayobora Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye.

Uyu musenateri wabaye muri Manda ya mbere ya Sena, yamamajwe na Senateri Prof Chrisologue Karangwa (usigaje umwaka umwe muri Sena), akaba abarizwa mu mutwe wa Politike wa PSD nk’uko bimenyerewe.

Senateri Iyamuremye Augustin azaba yungirijwe na Esperance Nyirasafari hamwe na Dr Mukabaramba Alivera ku myanya ibiri ya Visi-Perezida wa Sena.

Mu ijambo rye, Perezida wa Sena, Nyakubahwa Iyamuremye Augustin yashimiye abikuye ku mutima Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere akamugira Umusenateri, akomeza amwizeza kuzuza neza inshingano yahawe.

Perezida wa Sena mushya yasabye abasenateri bagenzi be gushyira hamwe buri wese atanga umusanzu mu kuzuza inshingano ze.

Visi-Perezida wa Mbere ni Hon. Nyirasafari Espérance, utorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu gihe Hon. Mukabaramba Alvera we atorewe kuba Visi-Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Abakozi nka Visi-Perezida wa Kabiri.


Abasenateri bashya batoreye Iyamuremye Augustin gusimbura Bernard Makuza ku mwanya wa Perezida wa Sena


Perezida wa Sena, Nyakubahwa Iyamuremye Augustin arahirira kuyobora Sena y’u Rwanda


Hon. Nyirasafari Espérance niwe utorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma


Hon. Mukabaramba Alvera atorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Abakozi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo