Dr Isaac Munyakazi azatangira kuburanishwa muri Nzeli

Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi azatangira kuburanishwa mu cyumweru cya Kabiri cya Nzeri n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aho Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bya ruswa.

Dr Munyakazi aregwa kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga ruswa giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Ku wa 30 Kamena nibwo Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko gifite amakuru ko uru rubanza ruzaburanishwa mu matariki ya mbere ya Nzeri kuko mu yandi mezi byagaragaye ko urwo rukiko rufite imanza nyinshi.

Dr Munyakazi yeguye muri Guverinoma tariki 6 Gashyantare 2020 hashize ibyumweru bitatu ahita anirukanwa mu Ishyaka rya PDI yari abereye umuyoboke.

Ubwo yari mu mwiherero w’abayobozi wabaye muri Gashyantare, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi b’ishuri rimwe ngo bagiye kureba Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri ari inyuma y’ijana, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba.

Ati “Baramubwira bati tworohereze ishuri ryacu rize mu myanya ya mbere, arabikora, bati tuzaguhemba. Amafaranga ibihumbi 500, muzira n’ubusa. Na we yaje kubyemera, yarabyemeye kuko hari ibimenyetso, bamufatiye mu cyuho.”

Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Munyakazi areganwa na Gahima Abdou ushinjwa gutanga iyo ruswa.

Uyu Gahima avugwa kandi mu rundi rubanza rwa ruswa rwa Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD uherutse gukatirwa n’urukiko igifungo cy’imyaka itandatu.

Muri urwo rubanza, Kanyankole yari akurikiranyweho gusaba no kwakira impano kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, byakozwe mu 2014 na Gahima Abdou uhagarariye Ishuri rya Good Harvest and Primary School.

Mu bizamini bya leta biheruka, iri shuri ryari rifite abanyeshuri babiri mu icumi ba mbere batsinze neza mu mashuri abanza. Mu mwaka ushize, ryasoje ku mwanya wa cyenda mu mashuri yitwaye neza.


Dr Munyakazi azatangira kuburanishwa ku byaha bya ruswa akekwaho muri Nzeli

’Sankara’ yavuze ko FLN yafashijwe na Perezida wa Zambia, abajura bibye kwa Depite Frank Habineza bakomeretsa umukozi we umwe arafatwa, abakekwaho kwica umwana bafashwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi urayiyumvira k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo