Dr Habumuremyi  yahinduye umuvuno mu rubanza rwe

Dr Pierre Damien wabaye Minisitiri w’Intebe ubu ufungiye ibyaha birimo ubuhemu, yajuriye asaba gukurikurirwaho ibihano yahawe bituma n’Ubushinjacyaha bujurira busaba ko ibyo bihano bigumaho.

Uyu mugabo ufungiye ibyaha bifitanye isano na kaminuza yashinze, yahanishijwe gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni 892,2 Frw.

Ibi bihano yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, yakijuririye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ubu bujurire bwa Dr Damien yagombaga kububurana tariki 09 Werurwe 2021 ariko ntibwaburanywe kuko abamwunganira mu mategeko batabonetse.

Icyo gihe umucamanza yarwimuriye kuwa 02 Mata 2021 nabwo rurasubikwa kuko hari habaye konji y’uwa Gatanu Mutagatifu.

Tariki 30 Mata 2021 urubanza rwari gusubukurwa ariko umucamanza yongera kurusubika nyuma yo gusuzuma dosiye akabona ari ngombwa ko Christian University of Rwanda ihamagazwa mu rubanza. Iburanisha ritaha rizaba tariki 21 Gicurasi 2021 saa mbili za mu gitondo.

Mu bujurire Dr Habumuremyi yatanze mu nyandiko y’amapaji 20 yandikishije ikaramu, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwemeza ko akwiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubucuruzi kuko ibyakozwe ari ukurenga ku masezerano yabaye hagati y’impande ebyiri adakwiriye kwitwa ibyaha.

Agaragaza ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rudafite na busa ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza, anerekana ko ibikorwa byakozwe n’uko ibintu byagenze bigengwa n’amategeko mbonezamubano aho kwitwa ibyaha. Asaba ko baregerwa inkiko z’ubucuruzi.

Akomeza avuga ko muri urwo rubanza kandi we n’abunganizi be bakomeje gusobanurira urukiko ko CHUR yarezwe muri uru rubanza mu buryo budakurikije amategeko kuko itigeze iregwa ngo inabazwe mu nzego z’iperereza, asoza asaba ko imitungo ye yanyazwe ikanafatirwa yafatwaho icyemezo kuko ibyakozwe byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Zimwe mu nenge Dr Habumuremyi avuga ko ziri mu rubanza rwe Urukiko rw’Ibanze rwirengagije, harimo kuba urukiko rwaraciye urubanza rudafitiye ububasha, kuba yarahaniwe igikorwa kidafatwa nk’icyaha, kuba yarahanishijwe igihano kidateganywa n’amategeko, kuba yarimwe igihano gisubitse n’ibindi.

Dr Habumuremyi avuga ko icyabaye kikaza guhindurwa icyaha n’urukiko, ari amasezerano CHUR yagiranye n’abantu batandukanye barimo rwiyemezamirimo Ngabonziza Jean Bosco. Mu kubaha icyizere cy’uko bazishyurwa, ngo Kaminuza yagiye ibaha sheki nk’ingwate ibagaragariza ko bazishyura kandi buri ruhande rurabyemera ruranabisinyira.

Dr Habumuremyi kandi avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rutamenye abarebwa n’amasezerano kuko amasezerano yakozwe hagati ya CHUR na ba rwiyemezamirimo, Dr Habumuremyi agasinya nk’umwishingizi wa Kaminuza cyangwa se umuyobozi. Ngo no mu gihe babaga bishyurwa, amafaranga yavaga kuri konti ya Kaminuza aho kuba iya Habumuremyi, bityo akaba atumva impamvu akurikiranywe.

Mu bujurire, Dr Habumuremyi avuga ko itegeko no 34 /2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye ubugwate mu mutungo utimukanwa cyane cyane mu ngingo yaryo ya kane, igaragaza ko imitungo yimukanwa ishobora gutangwaho ingwate harimo n’inyandiko y’impapuro mvunjwafaranga.

Asanga nta cyaha yakoze dore ko iryo tegeko kugeza ubu ritarahindurwa cyangwa se ngo rivanweho.

Muri ayo masezerano, Dr Habumuremyi yavuze habayeho kumvikana n’abagiye bahabwa sheki, ko haramutse habaye ikibazo hazitabazwa inkiko zisanzwe, zirebwa n’ibijyanye no kurenga ku masezerano.

Yavuze ko kandi ashingiye kuri icyo gikorwa yakoze kidateganywa nk’icyaha, byumvikana ko igihano yahawe kidakwiriye kuko nta cyaha cyabayeho, asaba Urukiko Rwisumbuye gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko rw’ibanze.

Ikindi Dr Habumuremyi atumva ni uburyo abo bagiranye amasezerano bagiye kumurega basaba n’indishyi kandi mu masezerano bagiranye bose baragiye bayasinyaho bakerekwa n’uburyo bazishyurwa.

Ikindi ni uko abo ubushinjacyaha buvuga ko bambuwe hashingiwe kuri sheki zitazigamiwe bahawe bajya kubikuza bakabura amafaranga, kandi abenshi bari baramaze kwishyurwa. Muri miliyoni zisaga 155 Frw ubushinjacyaha bwaregaga CHUR kwambura, Dr Habumuremyi avuga ko hasigaye asaga gato miliyoni 25 Frw.

Ivomo : Igihe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo