Dr. Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe yagarutse mu rukiko yambaye ’ROSE’

Mu gihe ku wa 21 Nyakanga 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha aregwa by’ubuhemu no gutanga sheki zitazigamiye, kuri uyu wa 27 Kanama 2020 yagarutse mu rukiko araburana imodoka yagurishije miliyoni 25Frw.

Hari amasezerano yandikishije intoki yagaragajwe n’ikinyamakuru Umuseke Dr. Pierre Damien Habumuremyi yagiranye n’uwitwa Rukeratabaro, kuri uyu wa Kane Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza aho uyu waguze ariko ntarangize kwishyura yifuza ko iyo modoka ifatirwa n’Urukiko.

Avuga ko imodoka ishobora gukoreshwa ibindi byaha by’ubujura, agasaba ko ifatirwa n’Urukiko aho kuguma mu rugo rwa Dr. Pierre Damien Habumuremyi.

Rukeratabaro Andre yiyambaje Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo arega Dr. Pierre Damien Habumuremyi mu kirego kivuga ko baguze imodoka miliyoni 25Frw, akamuhamo miliyoni 19Frw andi asigaye akazayishyura nyuma.

Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko yaburanishije uru rubanza mbonezamubano ruregwamo Dr. Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu Rwanda. Urubanza rwabaye hifashishijwe iya kure (Skype) mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Abunganira mu Mategeko Dr. Pierre Damien Habumuremyi bari kumwe na we kuri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, yagaragaye yambaye umwambaro wa ROSE uranga imfungwa mu Rwanda.

Abunganira Rukeratabaro Andre bo bari kumwe na we ku Rukiko, aha nta Bushinjacyaha bwarimo kuko urubanza ni mbonezamubano.

Ruteratabaro Andre yabwiye Urukiko ko yaguze imodoka na Dr Habumuremyi ifite PLAQWE RAB 870Y yo mu bwoko bwa V8 bumvikana miliyoni 25Frw, ayigura ntabwo yishyuye amafranga yose nk’uko bigaragara no mu masezerano y’ubugure yakozwe ku wa 12/06/2020 imbere ya Noteri wa Leta.

Rukeratabaro icyo gihe yishyuye miliyoni 19Frw hasigara miliyoni 6Frw.

Ubwo Dr. Habumuremyi Damien yatabwaga muri yombi kubera ibyaha bindi aregwa, Rukeratabaro Andre yahise atanga ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kugira ngo abone uko yishyura amafranga yari asigaje ngo yegukane imodoka yahoze igendamo Minisitiri w’Intebe.

Avuga ko yagize impungenge ko Ubushinjacyaha bushobora gufatira imitungo ya Dr Pierre Habumuremyi kubera imanza zimufunze nshinjabyaha zidafite aho zihuriye n’ikibazo afitanye na Rukeratabaro, bigatuma ya modoka na yo ifatirwa cyangwa igakoreshwa ibindi.

Rukeratabaro yasabye Urukiko gutegeka ko Dr. Habumuremyi yishyurwa amafaranga yari asigaye mu yo bumvikanye, kuko mu masezerano havugwaga ko azahabwa imodoka ari uko yamaze kwishyura amafaranga yose asigaye.

Umucamanza yahaye umwanya Dr Pierre Damien Habumuremyi ngo yiregure, ahita avuga ko ibyavuzwe na Rukeratabaro Andre bitahabwa agaciro kuko yagombaga kwishyura amafranga yose y’ubugure bw’imodoaka uko bari babyumvikanye ngo ariko ntabwo yabyubahirije ahubwo yashyize kuri konti ya Dr Pierre Damien Habumuremyi miliyoni 10Frw gusa.

Habumuremyi agasaba Urukiko ko Rukeratabaro yishyura miliyoni 15Frw asigaye kugira ngo abone kumuha imodoka.

Rukeratabaro Andre yahise abwira Umucamanza ko Habumuremyi abeshye ko yabonye miliyoni 10Frw.

Ati “Namuhaye miliyoni 19Frw amasezerano tuyakorera kwa Noteri wa Leta na nyiribwite ubwe ayashiraho umukono.”

Umucamanza yamvise impande zombi avuga ko icyemezo kizafatwa ku wa 02 Nzeri 2020.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa 03 Nyakanga 2020, Ubushinjayaha bw’u Rwanda buvuga ko nta munsi butakira ibirego bitandukanye by’abavuga ko baje kumurega.

Umushinjachaha Mukuru Havugiyaremye Aimabre aherutse kubwira Abanyamakuru ko abantu benshi bari baratinye kurega Dr. Pierre Habumuremyi kubera inzego yabayemo za Leta zitandukanye kandi zikomeye.

Yatawe muri yombi ayobora Ikigo Gishinzwe Imidari n’Impeta z’Igihugu zihawa Intwari z’igihugu.


Kuri iri koranabuhanga Dr Habumuremyi yagaragaye yambaye umwambaro wa ROSE wambarwa n’abagororwa. Biravuga kandi ko hari ibirego bindi bitangwa by’abarega Dr Habumuremyi ko yabambuye


Mu kwezi kwa Karindwi Dr Habumuremyi yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza mbere yuko urubanza ruba mu mizi

Abaturage basenyewe ahazwi nka ’Bannyahe’ mu gisa nk’imyigaragambyo bariye karungu bajya gukambika amahema mu matongo yabo kuko ngo ubuyobozi bukomeje kubasiragiza butabakodeshereza amazu nkuko babisezeranye mu gihe batarahabwa ingurane ikwiriye y’imitungo yabo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo