Dr. Habumugisha ushakishwa n’ubushinjacyaha ari kwirira ubuzima I Paris

Umunyemari Dr. Francis Habumugisha washinze TV ya Goodrich waburiwe irengero nyuma y’aho ubushinjacyaha busabye ko yongera gufatwa agafungwa, yagaragaye mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Paris.

Uyu munyemari yaregwaga ibyaha bitatu birimo n’icyo gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane ku wa 16 Nyakanga 2019 yarangiza akanamena Telefoni ye.

Ku wa Mbere taliki ya 23 Nzeri 2019, umucamanza yasabye ko Dr. Francis Habumugisha uregwa gukubita umukobwa witwa Kamali Diane no kwandagaza mugenzi we witwa Mary Magdalene Nzaramba bari mu nama, arekurwa by’agateganyo kubera impamvu zirimo ingwate y’imitungo ye n’abishingizi gusa Ubushinjaha ntibwanyuzwe n’iyi mikirize y’urubanza buhita bujurira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko uregwa agomba kuburana afunzwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umwanzuro wo kongera gufunga uyu mugabo utarashyirwa mu bikorwa kuko yaburiwe irengero gusa uyu Habumugisha yagaragaye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2019 abinyujije ku Twitter ye, uyu mugabo yanditse agaragaza ko ageze i Paris ndetse abimenyesha (Tag) Louise Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa ukorera i Paris.

Ibi byatumye bamwe mu bakoresha Twitter bagaragaza ko ibi ari nko kwishongora ku butabera mu gihe bwamukatiye gufungwa.

Uwiyise Kalisimbi yagize ati "Uyu mugabo biragaragara ko ubutabera bw’u Rwanda yabuciye amazi kabisa. Abandi iyo bacitse ubutabera bajya kwihisha mu myobo, none wowe urimo kwifotoreza kuri za Airports".

Inkuru y’uko Dr Habumugisha yakubitiye Kamali mu ruhame yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku wa 5 Nzeri 2019, ubwo uyu mukobwa yanyuzaga ubutumwa kuri Twitter buherekejwe n’amashusho yafashwe na CCTV, yarangiza akabimenyesha Perezida Kagame na Madamu we cyane ko ngo yari amaze amezi abiri atarabona ubutabera.

RIB yamutaye muri yombi ku wa 6 Nzeri 2019, kugira ngo akorerwe dosiye aburanishwe ku cyaha ashinjwa cyo gukubitira umuntu mu ruhame, ku munsi ukurikiyeho dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.


Francis Habumugisha uregwa gukubita umukobwa agacika ubutabera yerekanye ko yibereye mu Bufaransa mu mujyi wa Paris


Akigaragaza ko ari i Paris bamwe babigaragaje nko kwishongora ku butabera bw’u Rwanda

Victoire yavuze ku gihembo yahawe adahari, igiciro gihanitse cy’ibishyimbo n’ibindi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo