Dr Gahakwa wabaye Minisitiri ntiyaburanye kuko arwaye

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2020, rwasubitse iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi, ku mpamvu y’uko yarwaye ntabashe kwitaba urukiko.

Ubushinjacyaha ku ya 2 Ukwakira 2020 nibwo bwatangaje ko bwataye muri yombi Dr Gahakwa akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Kuri uyu wa Mbere byari byitezwe ko atangira kuburana, gusa iburanisha ryasubitswe nyuma y’aho urukiko rwavuze ko atabashije kuboneka ku mpamvu z’uburwayi, rwanzura ko rizasubukurwa tariki ya 15 Ukwakira uyu mwaka saa mbili z’igitondo.

Dr Gahakwa yatawe muri yombi nyuma y’igihe kinini akurikiranwa n’Ubushinjacyaha ku bijyanye n’imitangirwe y’isoko ryo kuhira rifite agaciro ka miliyari 1 Frw bivugwa ko yahaye umukwe we ndetse umugabo we Gahakwa agahita agirwa Umuyobozi Mukuru ukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.

Bwavuze ko ayo masezerano yatanzwe mu buryo butaziguye ndetse yarimo ibibazo byinshi.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko bufite ibihamya byerekana uko byagenze mu mitangirwe y’isoko bugasaba ko Dr Gahakwa agezwa imbere y’urukiko akurikiranyweho n’icyaha cya ruswa.

Dr Gahakwa yabaye Umuyobozi wungirije wa RAB, ndetse iki kigo cyakunze kuvugwamo imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta nkuko byagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta.

RAB yakunze kandi gusabwa ibisobanuro ku bikorwa yari ishinzwe gutunganya ntibikore uko bikwiye. Ibyo birimo kuba ifumbire itagera ku bahinzi ku gihe, kuba nta bushakashatsi bukorwa, kuba nta raporo ku mikorere ihabwa inzego zisumbuye n’ibindi.

Mu Ugushyingo 2017, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari yahagaritse by’agateganyo Dr Gahakwa Daphrose wari Umuyobozi wungirije hamwe n’abandi bakozi batatu ari bo Innocent Nzeyimana, Violette Nyirasangwa na Bimenya Théogène wari ushinzwe Imari.

Hari nyuma y’uko RAB yari imaze igihe ivugwamo imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta nkuko byagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta. Yakunze kandi gusabwa ibisobanuro ku bikorwa yari ishinzwe gutunganya ntibikore uko bikwiye. Ibyo birimo kuba ifumbire itagera ku bahinzi ku gihe, kuba nta bushakashatsi bukorwa, kuba nta raporo ku mikorere ihabwa inzego zisumbuye n’ibindi.

Umukecuru yakubise umurambo inkoni 8 umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Huye n’abarimo Gitifu w’Akagari barebera none batawe muri yombi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo