Dr Francis Habumugisha uregwa gukubita umukobwa agacika yishyikirije RIB

Abinyujije kuri Twitter ye, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yavuze ko Dr Habumugisha Francis yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gihe hari hashize igihe uyu yaracitse kuko yakatiwe n’urukiko gufungwa.

Mu kwezi kwa cyenda umukobwa witwa Diane Kamali yabwiye itangazamakuru ko ibyo yakorewe na Habumigisha yagize amahirwe bigafatwa na CCTV.

Uyu mushoramari ufite Televiziyo yitwa Goodrich TV mu Rwanda, akora kandi ubucuruzi mu buvuzi bwifashishije imirire, aregwa gukubita Diane Kamali, kumutuka mu ruhame no kwangiza ibye.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yanditse kuri Twitter ko nyuma y’uko agarutse mu Rwanda mu ijoro ry’ejo hashize ku wa Gatatu ubutabera bukomeza akazi.


Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye avuga kuri Twitter ye ko Dr Habumugisha Francis yishyikirije RIB

Mu kwezi kwa 10 urukiko rwisumbuye i Kigali rwategetse ko Bwana Habumugisha agomba gufatwa, hari hashize igihe gito arekuwe by’agateganyo n’urukiko rw’ibanze.

Inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko nyuma zari zavuze ko zidafite uyu mugabo.

Mu cyumweru gishize, yanditse kuri Twitter agaragaza ko aherereye i Paris mu Bufaransa.

Ibi byatumye bamwe mu bakoresha Twitter bagaragaza ko ibi ari nko kwishongora ku butabera mu gihe bwamukatiye gufungwa.


Dr Habumugisha Francis yari aherutse kugaragaza ko yibereye ku kibuga cy’indege i Paris bivugisha benshi bavuga ko yishongoraga ku butabera kandi yarakatiwe gufungwa

Karasira Clarisse ati "Ubukene bwa karande si isezerano":





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo