Dosiye ya wa murezi w’i Nyabihu wafashwe acuruza urumogi yashyikirijwe ubushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Dosiye ya Vuganeza Aloysia wari ushinzwe uburere mu kigo cy’ishuri cy’i Nyabihu akaza gufatanwa urumogi yacuruzaga, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Mukamira.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Nzeri nibwo mu karere ka Nyabihu umurenge wa Rambura umuyobozi ushinzwe uburere (Animatrice) mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cya Saint Raphael witwa Vuganeza Aloysia w’imyaka 36 y’amavuko yafatanwe udupfunyika 86 tw’urumogi yacuruzaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Vuganeza yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

CIP Kayigi yavuze ko hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage Vuganeza yahawe urumogi n’umuntu waje kuri moto, bigakekwa ko ari nawe urukwirakwiza mu murenge wa Rambura.

Yongeyeho ko bitari bimenyerewe ko umurezi yafatwa acuruza urumogi.

Yagize ati “Uribaza ingaruka mbi bizagira ku burere n’imyigire y’umunyeshuri mu gihe umufasha kumuha uburere bwiza ariwe umuha urumogi, ibi bintu nibyo kwamaganwa na buri wese.”

Abarezi n’ababyeyi bavuga ko umubare munini w’abakoresha urumogi mu gasanteri ka Gasiza ari urubyiruko, ibi bigira ingaruka ku banyeshuri, ku rubyiruko, ku babyeyi ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeli 2019, ibinyujije kuri Twitter yayo, RIB yavuze ko Dosiye y’uyu muyobozi wari ushinzwe uburere muri Saint Raphael yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha.

RIB iti "Nyuma y’ifatwa rya Vuganeza Aloysie wari ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri GS Saint Raphael Rambura akekwaho kugurisha urumogi. Ubu dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Mukamira".


RIB yemeje ko Dosiye ya Vuganeza Aloysie yashyikirijwe ubushinjacyaha

Ufashwe wese acuruza urumogi ku bana batarageza imyaka y’ubukure ahanishwa igifungo cya burundu.

Mu ngingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, utunda, uhindura, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo