Dosiye ya Idamange igiye kuregerwa urukiko

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bugiye kuregera Urukiko dosiye ya Idamange Yvonne ikubiyemo ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, kwigomeka ku buyobozi n’ibindi.

Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42 y’amavuko yafashwe ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma yo gutangaza ikiganiro ari nacyo cya nyuma yakoze aho yasabaga abantu ko baza kuzindukira kuri Village Urugwiro bitwaje Bibiliya bakajya gushaka aho Bahati ari .

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE ko bamaze gutegura dosiye ye ndetse igiye gushyigikirizwa urukiko.

Yagize ati “Dosiye twarayakiriye, turayifite, twamaze kuyitegura ndetse ku wa Mbere [tariki ya 1 Werurwe 2021], tuzayiregera urukiko.’’

Yakomeje ati “Dosiye izashyikirizwa urukiko, dusaba ko afungwa by’agateganyo. Hazaba haburanishwa ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.’’

Nkusi ntiyavuze ku byaha Idamange akurikiranyweho niba bishobora kuba byariyongereye cyangwa bikagabanuka cyane ko biri mu bubasha bw’Ubushinjacyaha mu gihe bubisuzumye bugasanga biri ngombwa.

Ubu Idamange akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta ndetse no kwigomeka ku buyobozi.

Biteganyijwe ko Idamange azaburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruri i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

UMUDEPITE YEMEREYE UMUBAVU KO IGIHUGU KIGIFITE IBIBAZO BYINSHI || U RWANDA RWABAYE URW’AKARENGANE





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo