Dore inkoni y’ubugwaneza igarura mu nzira uwadukanye ingeso yo guca inyuma uwo bashakanye

Abashinga ingo baba biteze umubano mwiza n’urukundo ruzana ibyishimo mu muryango gusa siko bihira bose. Inzobere mu by’inkundo n’imitekerereze zigaragaza ko kimwe mu bitera bamwe mu bashakanye kutaryoherwa n’ubuzima ari ukudasobanukirwa neza impamvu zatumye bashinga ingo.

Izi nzobere zivuga ko bitewe n’amateka umuntu yanyuzemo hari ubwo ashyira mu mutwe we ko ikimuteye gushinga urugo ari ukubyara no kurera.

Ibi ngo bituma umubiri we udaha umwanya uwo bashanye mu gihe cyo gutera akabariro, kuko nyirawo icyo gikorwa aba atagiha agaciro. Uwashakanye n’uyu muntu hari ubwo bimurambira akajya gukora imibonano mpuzabitsina ahandi.

Igikorwa cyo gucana inyuma ubwacyo ntabwo abantu bagifata mu buryo bumwe. Icyo umuntu umwe yise gucibwa inyuma usanga hari mugenzi we wakise igikorwa gisanzwe.

1. Kugaragariza urugwiro abandi bantu
2. Kuvugana no guhura n’uwo mwahoze mukundana
3. Kwandikirana n’abandi cyane
4. Gukora ku bandi bantu
5. Kugurira impano abandi bantu
6. Gusohokana n’abandi kenshi
7. Kuganira n’undi muntu kenshi ku ikoranabuhanga
8. Kureba filime z’ubusambanyi
9. Gukina filime y’urukundo n’undi muntu
10. Kujya mu kabyiniro no kubyinana n’abandi bantu
11. Kwaka nomero za telephone abandi bantu mudahuje igitsina,

Dr. Carol Morgan, ufite ikinyamakuru kitwa HerSideHisSide.com akaba umwarimu w’itumanaho n’umujyanama mu by’inkundo avuga ko ibi bikorwa 11 abantu bamwe babyita guca inyuma uwo mwashakanye abandi bakabibona nk’ibikorwa bisanzwe.

Dr Morgan icyo yita guca inyuma uwo mwashakanye ni igikorwa kigamije ishimishamubiri gihera kugusoma undi muntu utari uwo mwashakanye kugera ku gikorwa nyirizina cyo gusambana nawe.

Ibimenyetso bikwereka umukunzi uguca inyuma

Bamwe bibwira ko kuganira n’umukunzi wabo bakamutega imitego mu biganiro byatuma bamenya ko abaca inyuma ariko Dr Morgan avuga ko ibi ari ukwibeshya.

Avuga ko kugira ngo wemeze ko umukunzi wawe aguca inyuma ugomba kwandika amatariki, n’imyitwarire yamuranze. Ngo iyo utabikoze gutya ashobora kugucenga ukabura ibimenyetso.

Mbere yo kwemeza ko umukunzi wawe aguca inyuma suzuma ibi:

1. Aguhisha telephone ye
2. Asigaye yambara neza cyane kandi ari gutakaza ibiro
3. Kenshi uba wamubuze kandi utazi aho ari
4. Nta rugwiro akikwereka
5. Iyo umweretse ko umukeka aritarutsa akakwita umusazi
6. Aguha ibisobanuro byinshi by’aho yari ari (umubeshyi yisanga yatanze amakuru menshi aho kurasa ku ntego)
7. Asohokana n’inshuti ze kenshi kurusha ibisanzwe
8. Asigaye atinda ku kazi birenze ibisanzwe,

Nyuma yo kugenzura ibi bimenyetso ushobora kumenya niba uwo mwashakanye yaradukanye ingeso yo kuguca inyuma ariko ngo inkuru nziza ni uko haba hari amahirwe ko uwo muntu yakwikosora.

Dr Morgan avuga ko nyuma yo kumenya ko uwo mwashakanye aguca inyuma biba bishoboka ko urugo rwanyu rwakomeza gusa ngo ntabwo biba byoroshye kuko hari abantu bumva ko batababarira uwo bashakanye igihe bamufatiye muri iki cyaha hakaba n’abandi bumva bamubabarira.

Akomeza avuga ko bisaba ibitambo kugira ngo abashakanye bongere kubana bishimye mu gihe umwe yamenye ko mugenzi we amuca inyuma.

Icya mbere bisaba ni uko uwafashwe yumva akababaro yateye mugenzi we akagambirira kutazabisubira.

Uwaciwe inyuma asabwa umutima w’imbabazi no kwihangana kandi ntabike inzika nyuma yo gusabwa imbabazi no kuzitanga ahubwo bombi bakamera nk’abatangiye indi paji.

Ikindi basabwa ni uko igihe bumva bafite igikomere cyo mu mitekerereze bagomba kujyana kureba muganga w’imbonezamitekerereze, baba bumva bakomeye bikaba ari amata abyaye amavuta.

Kongera kubaka icyizere

Ni uburyo bwo kwivura kuri bombi no kongera kubaka umubano n’urukundo byabo, hano hari ibintu umunani bashobora gukora kugira bongere bizerane:

1. Guhanahana amakuru igihe cyose
2. Guhana imibare y’ibanga yo kwinjira muri telephone,mudasobwa,email na
3. Kwitaba telephone no gusubiza ubutumwa bugufi igihe cyose
4. Kumarana igihe no gusohokana kenshi
5. Kubahiriza inshingano kuri buri wese
6. Uwafashwe agomba kuba umunyakuri akanarinda isezerano yatanze ko atazongera
7. Guha agaciro ibyo uwo mwashakanye agusabye
8. Kudahishanya amarangamutima n’ibitekerezo.

Guhangana n’ikibazo cyo gucibwa inyuma nta muntu n’umwe uba ubikeneye ariko bijya bibaho umuntu akisanga muri iri hurizo. Icyo Dr Morgan avuga ni uko haba hakiri amahirwe ko umuhano wanyu wakomeza. Ikiza ni uko niba wacaga inyuma uwo mwashakanye wafatana umwanya ugatekereza kukibigutera ugafata umwanzuro wo kubivamo.

Abaturagte basenyewe amazu i Nyarutarama hanzwi cyane nka ’Bannyahe’ bibaza niba Leta yarakennye ku buryo idashaka kubishyura ingurane ikwiye y’imitungo yabo nkuko yabazwe ndetse ikaba inagaragara ku igenagaciro bafite:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo