Dj Miller wari uzwi mu kuvanga imiziki yitabye Imana

Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Mata 2020 azize uburwayi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ari naho yapfiriye.

DJ Toxxyk babanaga muri Dream Team DJs, yemeje ko uyu mugenzi wabo yari amaze iminsi arwaye, ati "Ni byo yitabye Imana ubu mu kanya gato gashize, yari amaze iminsi ari kwa muganga.”


Inkuru y’urupfu rwa Dj Miller imenyekanye kuri iki Cyumweru

Birakekwa ko imfashanyo y’ibiribwa igenewe abaturage muri ibi bihe bya COVID-19 inyerezwa/irigiswa, amayeri yaba akoreshwa, byose urabyunmva muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo