Diyama idasanzwe yaguzwe ku gaciro ko hasi muri cyamunara

Ibuye ridasanzwe rya Diyama rifite ’carat’ 102 ryagurishijwe muri cyamunara kuri miliyoni $15.7 (arenga miliyoni 15Frw) mu cyo abahanga bavuze ko agaciro karenze cyane igiciro yaguzwe.

Iri buye ry’agaciro ryaguzwe n’umuntu utatangajwe wari kuri Telefone muri cyamunara, yakozwe hifashishijwe iyakure n’inzu ya Sotheby’s muri Hong Kong, kubera Coronavirus.

Iyi Diyama yavanywe mu ibuye ryari rifite ’carat’ 271 (igipimo cy’uburemere gikoreshwa mu mabuye y’agaciro, kimwe kingana na 200 mg) ryavumbuwe mu kirombe cyo muri Canada mu 2018.

Iyi Diyama nta giciro cyo hasi yari yashyizweho muri iyi cyamunara.

Nibwo bwa Mbere mu mateka Diyama nk’iyi igurishijwe muri cyamunara muri ubu buryo butangana n’agaciro kayo.

Sotheby’s ivuga ko iyi Diyama ari "ntamakemwa" kandi byari bigoye "gusobanura mu buryo busanzwe umwihariko n’ubuziranenge bwayo".

Tobias Kormind, ukuriye ikigo 77 Diamonds cy’ubucuruzi bw’imirimbo y’agaciro avuga ko uwayiguze "yatwaye imari ku giciro gito".

Yavuze ko kuba itari yashyiriweho igiciro cyo hasi, abayigurishije bafashe "umwanzuro ukomeye wabagarutse ukabababaza".

Mu 2017, umukufi wari ufite ’carat’ 163 za Diyama wagurishijwe miliyoni $33.7 i Genève. Ibuye rya Diyama rya ’carat’ 404 muri Angola bivugwa ko ari ryo rinini kugeza ubu ryagurishijwe muri cyamunara.

Muri uwo mwaka kandi, Diyama y’ibara rya Roza iboneka gacye cyane ifite ’carat’ zitageze kuri 19, yagurishijwe miliyoni $54.9 muri cyamunara mu Busuwisi, umuhigo kugeza ubu kuri ’carat’ imwe.

Igiciro cya miliyoni $2,6 kuri ’carat’ imwe ni wo muhigo w’isi kuri Diyama ya Roza nk’uko bivugwa n’inzu icuruza muri cyamunara ya Christie’s.

Umutungo wo mu majyaruguru

Canada, kimwe mu bihugu bicukura Diyama nyinshi ku isi iramenyerewe mu mabuye nk’aya y’agaciro kanini nubwo ubucukuzi bwayo bwagutse bwatangiye vuba mu myaka ya 1990.

Mu myaka ibiri ishize, kompanyi ya Dominion Diamond Mines yatangaje ko yavumbuye ibuye ridasanzwe ry’agaciro ryo mu bwoko bwa ’Yellow Gemstones’ rya ’carat’ 552.

Ni ryo rinini cyane rimaze kuboneka kugeza ubu muri Amerika ya Ruguru, ryabonetse hafi y’inyanja y’urubura y’ahitwa Arctic Circle.

Umuhigo wari uriho wa Diyama nini wari uw’iyabonetse muri iki kirombe n’ubundi mu 2015.

Iryo buye rifite imyaka miliyari ebyiri rya ’carat’ 187 za Diyama, ryamuritswe ahantu hatandukanye ku isi.

Diyama zo muri Canada, kenshi ziboneka mu bice by’amajyaruguru y’iki gihugu, zizwiho kuba zitava ahantu hari amakimbirane nk’iziva muri bimwe mu bindi bihugu.

Gusa impirimbanyi zo kurengera ibidukikije zivuga ko ibirombe bicukurwamo ayo mabuye byangiza urusobe rw’ibinyabuzima mu majyaruguru y’isi.


Abahanga mu by’amabuye y’agaciro bavuze ko iyi diyama yagurishijwe mu ’guciririkanya’

PAC yasohoye Gitifu wa Nyamagabe mu cyumba, icyifuzo cya Sankara kuri Rusesabagina cyashyizwe mu ngiro imanza zabo zirahuzwa kimwe n’abandi bahoze muri FLN:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo