’Disciple Makers Ministries’ bishimiye uko igitaramo cyabo cyagenze

Ku itariki ya 18 Kanama 2019, kuri Foursquare Gospel Church Kimironko habereye igitaramo cyari cyateguwe n’tsinda ’Disciple Makers Ministries’.

Ni igitaramo cyari gifite intego yo ’Kuramya no Guhimbaza Imana. Cyari cyatumiwemo abatumirwa barimo Peniel Worship Team, Light of the Earth Ministries, Peace Voice Choir, Couple ya James & Daniela, Upendo Choir n’abahanzi ku giti cyabo.

Hari n’umuvugabutumwa mwiza cyane ari we Pastor Cadeau. Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa cyenda gisozwa saa moya n’igice z’umugoroba.

Mu by’ukuri iki gitaramo cyaritabiriwe ku rwego rushimishije nkuko abagiteguye babitangaje, bati "Mu by’ukuri cyaritabiriwe ku rwego rwadushimishije nk’abantu bagitangira kandi twizeye ko ejo hacu ari heza kubera ko dushyigikiwe n’Imana".


’Disciple Makers Ministries’ barishimira uko igitaramo cyabo cyagenze
@Umubavu.com

Reba video uko cyari kimeze





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo