Diane Rwigara yararuciye ararumira nyuma yo gusezera kuri Kizito-Video

Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2020, ni bwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Kizito Mihigo wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’Imana ndetse n’indirimbo z’ubumwe n’ubwiyunge, umuhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Uyu muhango wahereye mu rugo rw’umubyeyi we ruri mu Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro aho umurambo we wagejejwe mu gitondo uvanwe ku bitaro bya Kacyiru.

Nyuma yo kumusezeraho mu rugo rw’umubyeyi we, abavandimwe, inshuti n’abandi bakomereje muri Misa yo kumusabira yabereye muri Kiliziya ya Mutagatifu Nikola wa Fuluwe i Ndera aho nyina umubyara mu magambo make yasabye abantu kubabarira abishingiye ko ngo n’umwana we yigishaga abantu kugira imbabazi.


Umubyeyi wa Kizito Mihigo, Iribagiza Placidie yasabye abitabiriye gushyingura umwana we kujya basaba imbabazi bakanazitanga

Nyuma ya Misa yo kumusabira, yahise ajya gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo ahari abantu benshi hafi nk’ibihumbi 5000 barimo nka Umuhoza Victoire, Bernard Ntanganda na Diane Rwigara batavuga rumwe na Leta baruciye bakarumira nyuma yo kumusezeraho.

Ku wa 17 Gashyantare 2020 ni bwo inkuru mbi yuko Kizito Mihigo yitabye Imana yamenyekanye mu itangazo igipolisi cy’u Rwanda icyo gihe cyageneye abanyamakuru kivuga ko yapfuye yiyahuriye muri Gereza.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko uyu muhanzi yiyahuye akoresheje amashuka ya ryamagamo muri Kasho ya sitasiyo ya Polisi i Remera aho yayakozemo nk’ikiziriko ariyahura.

Hari nyuma y’uko tariki ya 13 Gashyantare 2020 bari batangaje ko yafashwe agerageza kwambuka umupaka ajya mu Burundi binyuranyije n’amategeko, aho yakekwagaho kujya gukorana n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda n’icyaha cya ruswa.

Byari amarira n’agahinda gusa mu gusezera kuri Kizito Mihigo mu rugo rw’umubyeyi we, Diane Rwigara yararuciye ararumira amaze kumusezeraho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo