Diane Rwigara aratangaza ko adashobora gupfukiranwa nuko yafunzwe

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda Shima Diane Rwigara aravuga ko adashobora guterwa ubwoba cyangwa gucibwa intege no kuba yarafunzwe.

Mu kiganiro kirambuye Shima Diane Rwigara yagiranye na Reuters ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019, yatangaje ko umwaka yafunzwe utazamubuza gukomeza urugamba rwe yatangiye.

Diane Rwigara w’imyaka 28 yagerageje kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka ariko icyifuzo cye kiburizwamo na Komisiyo y’Amatora ivuga ko atashoboye kwegeranya imikono ihagije y’abamushyigikiye.

Bimwe mu byo Diane Rwigara yatangaje akimara kugirwa umwere we na nyina yavuze ko mbere yo gufungwa yashinze Mouvement yitwa Mouvement y’Agakiza ka Rubanda – Itabaza (Movement for People’s Salvation-Itabaza) kandi intego ye akaba ari ugukomeza ibyo yatangiye”.

Yakomeje avuga ko iyi movement ye yashinze yifuza ko ariyo yaba umuyoboro w’ijwi ry’abanyarwanda.

Ati “ndifuza ko waba umuyoboro wo kugeza ku butegetsi buriho ibitagenda neza kugira ngo bikosorwe”.

Diane Rwigara yakunze gushinja Leta y’u Rwanda kuba inyuma yo kuba ataremerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida mu matora aheruka.

Icyakora siwe wenyine wangiwe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu kuko na Ingabire Victoire, umuyobozi w’ishyaka FDI-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda yabigerageje mu mwaka wa 2010 ntibimuhire nyuma akanaza gukatirwa igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga amaze guhamwa n’ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no gupfobya jenoside. Uyu yaje gufungurwa mu mwaka ushize wa 2018 ku mbabazi yagiriwe na Perezida Kagame ziteganywa n’Iteka rya Perezida.

Diane Rwigara yavuze ko ntawukwiriye kuzira ibitekerezo bye bitandukanye n’iby’abandi, ati “Ntitwakagombye gufungirwa ibitekerezo byacu, ndatekereza ko impinduka zishoboka bityo ntitwakagombye gutegereza igitutu cy’imahanga”.

Diane Rwigara akunze kutavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi, FPR kuva mu 1994 ubwo hahagarikwaga Jenoside yakorewe Abatutsi yatikiriyemo ubuzima bw’Abatutsi basaga Miliyoni.

Ati “ishyaka riri ku butegetsi n’umuyobozi waryo Perezida Paul Kagame bagomba kumenya ko iki gihugu kitari icy’umuntu umwe, umuryango umwe cyangwa icy’itsinda ry’abantu runaka bakomeye”.

Amnesty International, Human Rights Watch n’indi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yakunze kunenga ubutegetsi buriho mu gucecekesha abatavuga rumwe nabwo.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ishyaka rimwe rya Politiki ryemewe rifatwa nk’iritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda riyobowe na Dr Frank Habineza kuri ubu wabaye Umudepite nyuma yuko iri shyaka ryegukanye imyanya ibiri muri 53 yahatanirwaga n’amashyaka n’abakandida bigenga mu matora y’abadepite aheruka.

Perezida Kagame we ntiyemeranya n’abahora banenga u Rwanda aho avuga ko Leta ayoboye nta muntu ibuzwa gutanga ibitekerezo bye ndetse n’amatora aba agenda neza.

Avuga kandi ko ntawakwirengagiza iterambere u Rwanda rugezeho ndetse n’imbaraga zikoreshwa ngo rube rugeze aho rugeze ubu hatanirengagijwe umutekano Abanyarwanda bafite kugeza ubu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yabwiye Reuters ko ibyo Diane Rwigara avuga ari nko kwigira umuvugizi w’abaturage mu gihe bo ubwabo bihitiyemo umuyobozi bari bakeneye mu gukomeza kubayobora.

Yagize ati”binyuze mu matora, abaturage nibo bonyine baba bafite uburenganzira bwo guhitamo ugomba kubayobora, ntabwo Diane Rwigara ariwe ugomba kumugena”.

Ku wa 6 Ukuboza nibwo Urukiko Rukuru rwagize abere Rwigara na nyina Mukangemanyi, ku byaha baregwaga birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kugambirira guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Icyo gihe umucamanza yanzuye ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze, ko ku birego byose “urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite.”

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi batawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2017. Ni urubanza rwaciwe rumaze umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo