Diamond ngo yizeye ko azongera kubonana na Tanasha

Nyuma y’igihe umuhanzi Diamond Platnumz atandukanye n’umukunzi we, Tanasha Donna banabyaranye umwana umwe, uyu muhanzi yatunguranye ahishura ko afite ibyiringiro byo kuba bazongera kubonana ngo mu gihe Imana yabishaka.

Diamond yavuze ibi mu kiganiro yagiriye kuri Radio ye Wasafi cyagarutse ku mpamvu zatumye atandukana n’uyu wari umugore we ari nabwo yahishuriye umunyamakuru ko afite ibyiringiro ko bazongera kubonana.

Muri iki kiganiro, uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya Bongo Flava yavuze ko yashakaga mu by’ukuri gusezerana na Tanasha Donna bityo ko batandukanijwe no kutumvikana ku buryo barimo bategura ejo hazaza habo.

“Nari niteguye gushyingiranwa nawe ijana ku ijana cyangwa miliyoni ku ijana, niyo mpamvu habaga hari umuntu umuvuze nabi nahita shyira hanze ifoto nkerekana ko mukunda byimazeyo” Platnumz asobanura impamvu atifuzaga gutandukana na Tanasha Donna, yavuze ko batandukanijwe n’impamvu batabashaga kugenzura.

Ati “Twashakaga ko buri umwe agira ubwisanzure ku giti cye, buri wese yari afite uburyo atwara ibintu bye, twatandukanijwe n’uko twapangaga ejo hazaza, ntitwigeze tugera ku mwanzuro w’abantu bakundana kuri iyo ngingo".

Akomeza ati "Nabaga nshaka ko tuzaba tumeze uku na we agashaka ko azaba ameze kuriya, gusa wenda byari umugambi w’Imana buriya nibishaka tuzongera tubonane”.

Aha niho Diamond Platnumz yagaragarije umunyamakuru ko hari igihe azongera kubonana na Tanasha Donna.

Tanasha Donna na Diamond Platnumz bakundanye mu gihe cy’umwaka umwe kuva mu Gushyingo 2018 ariko baza gutanduka hashize igihe gito bahaye izina umwana bari babyaranye mu kwa cumi 2019.

Gusa Tanasha Donna ntacyo yigeze avuga impamvu nyazo zatumye atandukana na Diamond Platnumz.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo