Diamond aranugwanugwa gutwika inda Tanasha benda kurushingana

Ubwo bari bitabiriye ibirori byo gushyira hanze umubavu mushya "DE LA BOSS Perfume Launch", umuhanzi Diamond Platnumz yagaragaye asoma umukunzi we Tanasha ku itama n’urukundo rwinshi ariko bigaragara ko we atishimye ndetse asa nk’unaniwe cyane, ibyo abantu buririyeho bakeka ko uyu muhanzi utajya arazamo ku nkumi wasanga yaramaze kumutwika inda mbere yuko ubukwe bwabo butaha.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram rukunze gukoreshwa cyane n’ibi byamamare, abantu benshi bahise batangira kuvuga ko Tanasha yaba atwite inda ya Diamond, kuko ngo iyo hari umukobwa utwite inda ye, atangira kumwereka urukundo rudasanzwe.

Umuhanzi Diamond Platnumz yari yatangaje ko nta gisibya ubukwe bwe na Tanasha buzaba ku munsi w’abakundana Saint Valentin ya 2019 ari nayo Zari baherukana batandukanyeho gusa nyuma yumvikanye avuga ko butakibaye kuri iyi tariki ko bwegejwe imbere mu kubwitegura neza ngo buzatahwe n’ibyamamare bitandukanye byo muri Afurika yewe no muri Amerika.

Diamond yari yahisemo uyu munsi ngo kuko ari uw’amateka kuri we, kuko kuri uyu munsi mu mwaka wa 2018, aribwo uwari umukunzi we Zari Hassan, yatangaje ko iby’urukundo rwe na Diamond birangiye, bityo akaba yari yifuje ko ari wo munsi na none yakubakiraho urukundo rwe rushya.

Diamond Platnumz agiye kubana na Tanasha, nyuma yo kubyarana abana babiri na Zari, n’undi muhungu umwe yabyaranye na Hamisa Mobetto, bikaba byaranavuzwe ko hari n’umukobwa w’umurundikazi bafitanye umwana. Abantu batangajwe no kuba yarafashe icyemezo cyo kubana n’umugore umwe, kuko ubundi yari amenyerewe mu nkundo za hato na hato, bivugwa ko yaba yaranacudikanye n’umunyarwandakazi uzwi ku izina rya ShadyBoo.

PNG - 1.1 Mb
Diamond yari yatangaje ko azakora ubukwekuri Saint Valentin ari nayo yabengeweho na Zari baherukana ariko byarahindutse
PNG - 662 kb
Abazi Diamond ngo iyo hari utwite inda ye amuhata urukundo rw’igifute
PNG - 1.1 Mb
Umuherwe Diamond kuva yahindura itariki y’ubukwe, hategerejwe indi azatangaza dore ko ngo yasubitse iyari iteganyijwe ngo yitegure neza azanabone ibyamamare bikomeye bimutahira ubukwe birimo nka Rick Ross
PNG - 594.8 kb
Tanasha na Diamond bamaze iminsi mu kibatsi cy’urukundo
PNG - 1.3 Mb
Uburanga bwa Tanasha bwakoze Diamond mu bwenge birangira amwishumbushije nyuma yo gutandukana n’umuherwekazi Zari

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo