Depite ushinjwa gutuka Perezida Kenyatta yahagaritswe ku kazi

Umudepite wo muri Kenya yahagaritswe ku mirimo ye nyuma y’amagambo yavuze kuri Perezida w’iki gihufgu, Uhuru Kenyatta mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu.

Depite Johanna Ng’eno ashinjwa gukoresha amagambo y’ibitutsi mu kwifatira mu gahanga umukuru w’igihugu, nk’uko bitangazwa n’igipolisi.

Uyu Mudepite yumvikanye abwira umukuru w’igihugu ko yasesa Leta ye niba yarananiwe no gukorana na Bwana Ruto.

Urubuga rwe rwa Facebook rwerekanye ibyabaye ubwo uyu Mudepite wo mu karere ka Emurua Dikirr mu ntara ya Rift Valley yahagarikwaga.

Depite Ng’eno amaze gufatwa, Visi-Perezida yanditse ubutumwa bwe aciye ku rubuga rwa Twitter avuga ati "Abategetsi bategerezwa kwihangana bakareka gukoresha amagambo y’ibitutsi ku Bakenya bagenzi babo".

Ati "Amaaambo mabi ku bagore no ku mukuru w’igihugu, OYA, OYA. Naho waba ushavuye bingana gute, nta gisobanuro na kimwe cyatuma ukoresha imvugo itukana. Hariho inzira nziza umuntu yacamwo mu kwerekana akari ku mutima".

Byitezwe ko Depite Johanna Ng’eno arenguka kuri uyu munsi wa Kabiri.


Kutumvikana hagati ya Perezida Kenyatta nA Visi-Perezida we Ruto kwatumye ishyaka riri ku butegetsi ricikamo ibice

Ikiganiro na Gilbert Mwenedata wahunze u Rwanda, aravuga impamvu atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, ni muri iki kiganiro yagiranye n’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo