Depite Frank Habineza yasabiye Abarimu ibirimo gushyirirwaho isoko ryihariye

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, “Democratic Green Party”, akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr. Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara avuga ko uwo baheruka kongererwa ntacyo wongereye ku bushobozi bwabo ndetse bakanashyirirwaho isoko ryihariye bahahiramo.

Uyu munyapolitiki ibi yabisabiye abarimu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 12 Kamena 2020, ubwo Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko batangaga raporo ku masuzuma bakoreye mu Ntara z’igihugu n’Umujyi wa Kigali kuva ku wa 03 kugeza ku wa 14 Gashyantare 2020 ubwo basuzumaga ibibazo biri mu burezi bw’igihugu.

Nyuma yo kugezwaho ibibazo biri mu burezi bw’u Rwanda, Depite Frank Habineza yatanze ibitekerezo bitatu byafasha mu kubaka ireme ry’uburezi avuga ko kuba bidakorwa ari imwe mu mpamvu z’ingenzi zituma ireme ry’uburezi mu Rwanda rikomeza kudindira, yasabye Leta y’u Rwanda ibi bintu bitatu:

1. Gushyiraho isoko ryihariye rya Mwalimu rimworohereza guhaha ku buryo na we yazajya ahaha ku biciro bito nkuko byakorewe abashinzwe umutekano barimo abasirikare, abapolisi n’abacungagereza.

2. Kugaburira ku mashuri abana biga bataha bagahabwa nibura igikoma cy’ibigori cyangwa se kivanze saa yine za mu gitondo cyangwa saa sita z’amanywa.

3. Kongera umushahara wa Mwalimu kubera ko amafaranga aherutse kongererwaho byagaragaye ko atigeze yongera ubushobozi bwabo.

Mu mwaka ushize wa 2019 mu kwezi kwa Mbere nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasubije icyifuzo abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari bamaranye imyaka myinshi cyo kuba bakongererwa umushahara kuko uwo bahabwa utakijyanye n’igihe n’isoko, bigatuma imibereho yabo iguma hasi ugereranyije n’iy’abandi bakozi ba Leta.

Leta yabongereyeho 10% by’ayo bahembwa gusa n’ubundi nyuma bakomeje kugaragaza ko ayo bongereweho akiri makeya.

Depite Frank Habineza ni umwe mu banyapolitiki bakunze kumvikana mu bitekerezo bitandukanye kandi ku ngingo zimwe na zimwe ziba zagarutsweho n’Abagize Guverinoma mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Uyu munyapolitiki wari wiyamamaje mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka mu Rwanda kandi, hari n’ibitekerezo atanga abinyujije mui ishyaka rye rya Democratic Green Party anabereye umuyobozi.

Kurikira n’andi makuru mesnhi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mwalimu Kuya 18-06-2020

lbyo Frank avuga ni ukuri kwambaye ubusa. Kandi nubundi uretse kubyirengagiza biraboneka ko amafaranga 40000f ntacyo yamarira umuntu muri iyi Vision tugezemo.