Depite Frank Habineza ntashyigikiye iby’ingufu kirimbuzi mu Rwanda

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yemeje gushyiraho ’urwego rushinzwe ingufu za atomike’, uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rwo ruvuga ko rutabishyigikiye kandi ko ngo ruzakomeza kugaragaza impamvu rutabishyigikiye.

Nkuko bigaragara mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2020, yemeje iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho Ikigo cy’ingufu z’ubumara mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board, RAEB).

RAEB ni Urwego rushya bivugwa ko ruzaba rushinzwe kugenzura, kubaka ibikorwaremezo no gukora ubushakashatsi ku ngufu za Nikereyeri hagendewe ku masezerano mpuzamahanga y’ingufu kirimbuzi.

Kuva mu 2018 u Burusiya buvugana n’u Rwanda ku gutunganya no gukoresha ingufu za Nikleyeri (cyangwa za atomike, za kirimbuzi) mu bikorwa by’iterambere.

Umushinga w’itegeko ry’ikoreshwa ry’izo ngufu mu Rwanda wahise ujya mu Nteko wamaganywe n’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), ariko uza gutorwa uremezwa.

Nyuma y’uko Guverinoma yemeje ishyirwaho ry’ikigo gishinzwe izo ngufu, umudepite Frank Habineza ukuriye ishyaka DGPR avuga ko "Abanyarwanda badakeneye izi ngufu za kirimbuzi".

Yabwiye BBC ati "N’ubundi twebwe nka DGPR ntabwo dushyigikiye ibintu by’ingufu za kirimbuzi cyangwa ingufu za Nikleyeri cyangwa Atomique kuko ni ibintu tubona ko bishobora kurimbura Abanyarwanda benshi cyane".

Mu 2019 u Rwanda rwasinye amasezerano n’ikigo ROSATOM cya leta y’u Burusiya gishinzwe iby’ingufu za Nikleyeri agendanye no kubaka ikigo cy’ibijyanye n’izi ngufu mu Rwanda.

Icyo gihe abategetsi bavuze ko u Rwanda ruteganya gukoresha izi ngufu mu bikorwa birimo ubuvuzi bwa Kanseri (Radiothérapie), ubuhinzi n’ubworozi, amashanyarazi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.


Perezida Kagame w’u Rwanda mu biro bya Kremlin mu 2018 ubwo yari yasuye Perezida w’u Burusiya, Putin

Depite Habineza avuga ko ku isi ahandi habaye impanuka z’inganda zitunganya izi ngufu ngo zikoreshwe mu bikorwa by’iterambere, zangije byinshi zikanashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Bwana Habineza ati "Nk’iheruka yabaye mu Buyapani yishe benshi kandi yangiza igihugu, no guhangana n’ingaruka zabyo byasabye u Buyapani miliyari zirenze $20, ni amafaranga menshi cyane".

Impanuka y’uruganda rw’ingufu rwa Fukushima yabaye mu 2011 kubera umutingito na Tsunami yatumye izi ngufu zisohoka zikwira hanze, leta yaho yemeje ko umuntu umwe ari we wapfuye iyo mpanuka ikimara kuba.

Gusa habarurwa abantu bari barwaye bagera muri za mirongo bapfuye hafi aho bivugwa ko bishwe n’imirasire (Radiation) yica yavuye muri urwo ruganda.

Bwana Habineza avuga ko bagaragaje ingaruka mbi z’izi ngufu ku gihugu nk’u Rwanda gifite ubuso butoya n’abaturage batuye mu bucucike.

Ati "Twe turacyahagaze aho twari duhagaze na mbere, ntabwo tubishyigikiye kandi tuzakomeza kugaragaza impamvu tutabishyigikiye, ariko dukoresheje uburyo bw’amahoro, kugeza igihe bazabyumvira".

Yongeraho ati "Igihe cyose tuzakomeza kwerekana impungenge zacu kuri izo ngufu za kirimbuzi.

"Ntabwo ari ingufu twumva Abanyarwanda bacyeneye cyane, bacyeneye ingufu zisubira, dufite ingufu ziva mu mazi, mu zuba, dufite za Gas methane, dufite za ’peat’ dufite ubwoko bwinshi bw’ingufu twakoresha tutagiye mu ngufu za kirimbuzi."

Depite Frank Habineza ni umwe mu banyapolitiki bakunze kumvikana mu bitekerezo bitandukanye kandi ku ngingo zimwe na zimwe ziba zagarutsweho n’Abagize Guverinoma mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Uyu munyapolitiki uvuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, hari n’ibitekerezo atanga abinyujije mu ishyaka rye rya Democratic Green Party anabereye umuyobozi.

Yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri Nzeri 2018, ubwo Ishyaka rye riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije [Democratic Green Party] ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryinjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko ritsinze amatora rikegukana intebe ebyiri.

Ku ruhembe rw’abagombaga kurihagararira mu Nteko hari umuyobozi waryo ari na we warishinze, Dr Frank Habineza w’imyaka 43 y’amavuko na mugenzi we Ntezimana Jean Claude, Umunyamabanga Mukuru waryo we akorera muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC).

Uretse kuyobora ishyaka Green Party, uyu Dr Frank Habineza, ni Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ubarizwa muri komisiyo y’Imibereho y’Abaturage aho ari na Visi-Perezida wayo.


Ingufu za nikleyeri zishobora gukoreshwa mu bikorwa by’iterambere, gusa ibihugu bigira impungenge z’ingaruka zava ku mpanuka z’ikoreshwa ryazo

ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA HASSAN WA ISHEMA TV TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO, ABA BANNYAHE BATI "UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU", IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 30-10-2020

Bjr je vous mets en garde contre les russes! Ils ne maitrisent pas d.energie nucléaire ! Ils ont eu beaucoup d.accidents en matière ! L.accident nucléaire de Tchernobyl en 1986. L.accident d.un sous marin nucléaire russe krusk...en fait ils ont volé la techonologie en europe surtout en france! Pays leader en matiere parceque ce sont eux !(les français qui l.ont découvert) attention aux imposteurs ! Le petit Rwanda peut devenir néant en un seul jour si il ya une explosion d.un ou de plusieurs réacteurs en activité. La radioactivité peut essuyer tout le pays en quelques heures en les problèmes de mauvaise mutation génétique commencement pour les êtres vivant y compris les hommes (cancers. Malformations ...)

Alias kawesa Kuya 28-10-2020

Politique nicyo nyikundira, nonese niba Leta yarabyemeje ubwo ninde uzahagarika ikemezo cyayo ko wasanga babiziranyego neza, cyakoze Frank nibura atanga ibitekerezo byubaka nabandi bari muri opposition barebereho bavugishe ukuri ibyo babona.