Depite Bobi Wine ari kwitegura kuzahatana na Museveni mu matora ya Perezida

Ubwo yaganiraga na Televiziyo ya CNN, kuri uyu wa Kane Depite Bobi Wine yahishuye ko we n’abo bafatanyije bakomeje kurebera hamwe uburyo bazahanganira ubutegetsi na Perezida Museveni.

Yagize ati “Nge n’itsinda ryange dushikamye, turi kurebera hamwe uko twahangana na Perezida Museveni mu matora ataha.”

Mu mezi make ashize uyu mudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi n’ikipe bafatanyije batangiye gushishikariza urubyiruko kwiyandikisha ku rutonde rw’itora.

Bobi Wine (amazina y’ubuhanzi) ubusanzwe wiswe n’ababyeyi be amazina, Robert Kyagulanyi Ssentamu, mu kwezi kwa Nzeri yagarutse muri Uganda avuye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibikomere avuga ko yatewe n’inkoni yakubiswe ubwo yafatirwaga akanafungirwa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

Uyu muhanzi w’imyaka 36 yashinjwaga gushaka kwica Perezida no kugambanira igihugu nyuma yuko ngo abamushyigikiye bateye amabuye imodoka yari itwaye Perezida Yoweri Museveni w’imyaka 74 mu kwezi kwabanje.

Bobi Wine yahakanye ibi birego avuga ko ari ibihimbano byacuzwe ku mpamvu za Politike.

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda ateganyijwe mu mwaka wa 2021. Bobi Wine naramuka yiyamamaje azahangana na Museveni uri ku butegetsi kuva 1986, akunze gushinja kugundira ubutegetsi no kuyoboza igitugu.

PNG - 376.7 kb
Depite Bobi Wine udacana uwaka n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni ngo akomeje gukora hasi no hejuru ngo mu 2021 azahangane nawe mu matora y’umukuru w’igihugu

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo