Depite Bobi Wine arasaba Abanya-Uganda kwigaragambya bamagana ibyo Polisi ikora

Ikinyamakuru kitegamiye kuri Leta Observer cyo mu gihugu cya Uganda gitangaza ko Depite Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu ahamagarira abanyagihugu kujya mu mihanda bakigaragambya bamagana ibyo igipolisi cya Uganda gikora.

Nk’uko bikomeza bishimangirwa na Observer, Bwana Wine avuga kandi ko bakwiye kwamagana akarengane avuga ko Leta ikorera abanyagihugu.

Uyo mudepite akaba n’umunyamuziki uzwi ku mazina bwite ya, Robert Kyagulanyi Ssentamu, yavuze ibi ubwo yari mu gace ka Magere asanzwe avukamo mu burasirazuba bushyira uburengerazuba bwa Uganda.

Yavuze ati: "Twatewe intege n’abanyagihugu ba Algeria, nyuma y’aho mu byumweru bishize batumye umukuru w’igihugu wayobozaga igitugu yegura, n’abanyasudani beguje umukuru w’igihugu cyabo na we wabayobozaga igitugu babicishije mu myigaragambyo yabaye mu mahoro".

Amakuru avugwa ko uyu mudepite yatwawe ku ngufu n’igipolisi i Magere, nyuma y’aho bamuburije gutanga ikiganiro ku banyamakuru ku murwa mukuru wa Uganda, Kampala.

Ibyo bibaye nyuma y’aho igipolisi kiburije igitaramo cy’umuziki cy’uyu muririmvyi cyari kubera mu nyubako ye y’umuziki iri i Busabala, imwe mu makaritsiye y’umurwa mukuru. Igipolisi cyavuze ko cyabujije icyo gitaramo ku mpamvu z’umutekano.

Bwana Wine akunze gushyamirana bikomeye n’ubutegetsi bw’umukuru w’icyo gihugu, Yoweri Museveni, umaze imyaka 33 ku butegetsi.

Mu ihagarikwa ry’uyu mudepite binavugwa ko yahohotewe n’inzego z’umutekano mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize wa 2018, ibintu byamaganiwe kure n’amahanga.

Bwana Wine aherutse gutangaza ko azahangana na Perezida Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2021.

PNG - 548.7 kb
Depite Bobi Wine yahagaritswe n’igipolisi umwanya muto ku munsi wa mbere

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo