Denise Nkurunziza ngo yumvise urupfu rw’umugabo we ashima Imana

Denise Nkurunziza, umugore wa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza yakoranyije incuti ze za hafi mu rugo rwe i Bujumbura kugira ngo bafatanye gusenga, abahishurira ko akimara kumenya iby’urupfu rw’umugabo we ngo yahise apfukama agashimira Imana ko ariyo yamuremye ari na yo yemeye ko atabaruka.

Madamu Nkurunziza yifashishije ijambo riri mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso, yabwiye abo bari kumwe abakiristu bakwiriye gushimira Imana no mu bihe bigoye.

Denise Nkurunziza yagize ati ”Ubwo bamenyeshaga ko Nkurunziza byarangiye, nazamuye ibiganza kuko amavi yari yamvuyeho nuko ndavuga nti ’Mana uhoraho ndagushimiye kuba uretse ibishyikiye Nkurunziza bikaba. Niryo jambo rya mbere ryansohotse mu kanwa, ni zo nkomezi zanjye, inkota yanje imfasha kwihangana.”

Madamu Nkurunziza yavuze ko ari we wari urembye kurusha umugabo we ariko ngo yatunguwe no kumva ko ari we wapfuye.

Yagize ati "Mpagaze hano nkomeye ndi gushima Imana. Iyo ikintu kibaye mpita mfukama ngashima Imana...Nkumva nuzuye inkomezi. Bakimara kubimbwira narashimye Imana,ndashima Imana kuko yemeye ko biba. Ndagushimira kuko wari ufite ububasha bwo kumugira muzima. Wari ufite ububasha bwose bwo kumwongerera iminsi yo kubaho nkuko nanje wayinyongereye. Njewe nari ndembye kumusumvya, ariko ko uretse ngo agende nabyo ndabigushimiye...".

Madamu Nkurunziza yavuze ko yasabye Imana imbaraga kugira ngo abashe gukomeza abandi ndetse yasabye abantu kurushaho gushima Imana igihe bari mu bigeragezo bikomeye.

Yavuze ko ibyabaye biba byabaye icyo umuntu akwiriye gukora ari ugushima Imana ikamuha imbaraga zo gukomeza kwihangana.

Madamu Nkurunziza yavuze ko yamaze umunsi wose aziko umugabo we yatabarutse ariko ngo yabihishe umuryango we kuko atari gutanga Guverinoma kubitangaza kuko ngo umugabo we yari umubyeyi w’igihugu.

Asoza ikibwiriza cye,Denise Nkurunziza yavuze ko ashimira Imana ko akiriho kubera uburwayi nawe yaherukaga kugira ndetse avuga ko ashimira Imana ko yahaye kwihangana abana be ubwo yasubiraga mu rugo avuye ku bitaro agasanga babyakiriye.

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe turashoboye bya Karuzi, ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2020, azize guhagarara k’umutima, nyuma yo gufatwa n’uburwayi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 06 Kamena 2020.

Itangazo ryasohowe na leta y’u Burundi ryavuze ko Nkurunziza yapfuye ku wa 08 Kanama 2020, nyuma y’aho uyu mukuru w’igihugu yarembye cyane hanyuma umutima we ugahagarara.

Itangazo rigira riti "Mu ijoro ryo kuwa 06/06/2020 rishyira ku cyumweru,nibwo Perezida yumvise atameze neza ahita anyarukira ku bitaro bya Karusi kwivuza. Ku cyumweru yiriwe ameze neza ndetse anaganira n’abantu .

Ibintu byaje guhinduka mu masaha y’igitondo cyo ku cyumweru, umutima we urahagarara.Abaganga bagerageje kumuhembura bakoresheje ibyuma bimufasha guhumeka.Yakomeje kumererwa nabi abaganga ntibabasha kumurokora."

Igihugu cy’u Burundi cyihanganishije Abarundi bose ndetse gitangaza icyunamo k’iminsi 7 aho amabendera y’igihugu azamanurwa.

Amwe mu mateka ya Pierre Nkurunziza mu ncamake

Pierre Nkurunziza yavutse tariki ya 18 Ukuboza mu mwaka wa 1963 i Bujumbura, amashuri abanza yayize i Ngozi. Se, Eustache Ngabisha, yatorewe kuba umudepite mu 1965, nyuma yaje kaba guverineri mu ntara ebyiri nyuma y’uko ahitanwa n’intambara yo mu 1972 yahitanye abarundi ibihumbi 400.

Nkurunziza yarerewe i Ngozi ndetse niho yatangiriye amashuri abanza hanyuma ayisumbuye ayigira Athénée muri Gitega.

Yagiye kwiga siporo muri Kaminuza y’u Burundi mu mpera za 1980.Yasoje amashuri mu mwaka wa 1990 aho mbere y’uko intambara itangira muri iki gihugu yigishaga siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991.

Kimwe n’urundi rubyiruko rw’Abahutu rwari rutewe ubwoba no kwicwa,yiinjiye muri CNDD-FDD mu 1995 nk’umusirikare. Nyuma yo kuzamuka mu mapeti, yagizwe Umunyamabanga wa CNDD-FDD mu 1998. Muri 2001 yatorewe kuyobora CNDD-FDD.Nubwo habaye ubushyamirane mu ishyaka,yongeye gutorwa muri 2004.

Nkurunziza yarashwe kenshi mu ntambara yari ishyamiranyije Abarundi ariko agakunda kurokoka ariyo mpamvu bamuhimbye akazina ka "Pita".

Muri 2003, yabaye Minisitiri w’Imiyoborere myiza muri Guvernoma y’Inzibacyuho ya President Domitien Ndayizeye.

Pierre Nkurunziza yatorewe kuba Perezida wa Republika y’Uburundi n’inteko y’abadepite tariki 19 Kanama 2005 arahira kuri 26 Kanama 2005.

Mu kwa Kane 2015 Pierre Nkurunziza yatangaje ko yifuza kwiyamamariza manda ya gatatu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibyo binyuranyije n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha. Abashyigikiye Nkurunziza bemeza ko Nkurunziza afite uburenganzira bwo kwiyamamaza kuko ubwo yatorerwaga kuba Perezida bwa mbere atatowe n’abaturage bose.

Hashize iminsi igera ku icumi abadashyigikiye ukwiyamamaza kwe bigaragambya, hari hamaze gupfamo 12. Ibihumbi byinshi by’abarundi byari bimaze guhungira mu bihugu by’abaturanyi nk’u Rwanda, Tanzaniya na Congokubera imidugararo.

Nkurunziza yari umurokore utabihisha kuko yavugaga ko yavutse ubwa kabiri, akaba yari anazwiho gukunda imikino cyane cyane ruhago ndetse no gutwara igare.

Yavukanye n’abavandimwe barindwi, babiri baguye mu ntambara yo mu 1993 abandi batatu baguye ku rugamba rwa CNDD-FDD. Yari asigaranye na mushiki we umwe.

Pierre Nkurunziza yashakanye n’umufasha we Denise Bucumi Nkurunziza mu 1994, bakaba bafitanye abana batanu.

Muri 2018 nibwo Perezida Nkurunziza yemeje ko atazongera kwiyamamaza ndetse abishyira mu ngiro uyu mwaka aho mu ishyaka rye CNDD FDD bemeje ko Gen.Evariste Ndayishimiye ariwe ugomba kwiyamamaza.

Gen. Evariste watsinze amatora ya perezida yabaye kuwa 20 Gicurasi 2020 agomba kurahira vuba na bwangu kugira ngo asimbure Perezida Nkurunziza nkuko ku munsi w’ejo Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwabitangaje.


Nkurunziza yari yarashakanye na Denise Bucumi Nkurunziza babyarana abana batanu


Nkurunziza n’umugore we bari abanyamasengesho byeruye

Madame Ingabire Victoire yasatswe, Me Ntaganda ati " Ibi Perezida arabizi?Murashaka kunyica!", n’andi makuru utasanga ahandi ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo