Dele Alli wa Tottenham yafatiweho icyuma n’abajura baramucucura

Ni mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, nibwo umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Tottenham Hotspurs yatewe n’amabandi akamufatiraho icyuma hanyuma akamwiba imwe mu mitako ihenze ikozwe muri Zahabu ndetse n’isaha ihenze cyane.

Uyu mukinnyi wari kumwe n’umuvandimwe we ndetse n’umukunzi we, yasanzwe mu nzu ye ya miliyoni 2 z’amapawundi nkuko Ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru kibitangaza ko aba bajura bakubise Dele Alli igipfunsi mu maso gusa ngo ntibamukomerekeje cyangwa ngo bamusigire ubundi bumuga.

Dele Alli abinyujije kuri Twitter yashimiye cyane abakomeje kumwoherereza ubutumwa
bumwihanganisha.

Yagize ati “Mwakoze k’ubw’ubutumwa mwanyoherereje. Twaciye mu bihe bikomeye ariko ubu tumeze neza. Ndashima Imana ndetse n’ubufasha bwanyu.”

Inzu y’uyu mukinnyi w’imyaka 24 izengurutswe na za Camera za CCTV ariyo mpamvu Polisi yamaze gufata amashusho zafashe mu rwego rwo gukora iperereza.

Kuva ubu bujura bwaba ntawe uratabwa muri yombi ukekwaho ubu bujura nubwo iri perereza rigikomeje.

Alli na bagenzi be bakinana muri Tottenham baritegura kugaruka mu myitozo mu cyumweru gitaha mu rwego rwo kwitegura gusubukura shampiyona ya Premier League yasubitswe ku wa 13 Werurwe 2020 kubera Coronavirus.

Iyi shampiyona izasubukurwa ku wa 12 Kamena nta gihindutse.


Dele Alli yafatiweho icyuma n’abajura Imana ikinga akaboko gusa bamucucuye

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo