Deborah Beza intego yihaye yo kugira neza ntazayiteshukaho

Mu gihe afite ishimwe ryo gushira ahagaragara igihangano cye gishya muhumure Deborah Beza avugako nta muntu Imana yajyamo umwenda w’isezerano . Kubwe yibuka ko mu myaka 20 ishize nibwo yumvaga agambira kuzasohora album yose ariko kubera urundi rugendo yagombaga kubanza gukora muriyo myaka yose ubu nibwo ashoboye gushyira hanze indirimbo ya mbere bityo akaba asanga Imana itabesha.

Deborah Beza n’umuntu wabanye n’abantu benshi akaba yaragiye ashyigikira abantu benshi babaga bafite inzozi zo gukorera Imana .

Yagiye amenyekana mu bihugu by’ Urwanda na Uganda mu biterane byo gusangiza abantu ubuhamya by’ ibyo Imana ikora ndetse akanagaragara cyane mu bikorwa byo gufasha abakene , impfubyi n’ abapfakazi .

Avuga ko ikijya kimubabaza mu buzima bwe ari ukuba yabura icyo afashisha umuntu ubabaye cyangwa akabura icyo aha umuntu ushonje ibyo ni bimwe mu bintu byamubabaza biramutse bibaye .

Mu kiganiro kigufi yagiranye na umubavu.com Debora yavuze ubu ku murimo umwe hiyongeyeho undi kuko yajyaga ategura gahunda zo kugirira neza abantu babaye ahubwo azajya anabona umwanya wo kubahumuriza akoresheje impano yo kuririmba .

Ikimushimisha mu buzima bwe ni ukubona abantu baseka babayeho neza kandi umutima w’umuntu wari ubabaye wishimye .

Iyi ndirimbo ya mbere yasohotse ni Muhumure ikaba ifite Video Lyrcs uburyo bwo kumva audio usoma n’amagambo y’ indirimbo . Indirimbo yakoreye muri The groove studio hamwe na Piano the groove man

Ibikorwa bitandukanye by’ubuhanzi bwe muzagenda mubitangarizwa mu nkuru zacu z’ubutaha kandi iyi indirimbo nawe wayisangiza abandi .

KANDA HANO UREBE VIDEO LYRCS Y’ IYI NDIRIMBO MUHUMURE YA DEBORAH BEZA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
David Kuya 1-05-2019

Indirimbo nziza yafashijeðŸ™