David Luiz ukinira Arsenal yaganiriye na Perezida Kagame-Amafoto

Myugariro w’ikipe ya Arsenal, David Luiz uri mu Rwanda mu gihe cy’iminsi 2 mu bikorwa by’ubukerarugendo, yakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame bagirana ibiganiro.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo ni njoro aho yakiriwe n’abantu bo muri RDB ari nabo bamutumiye.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho nyuma yo gusobanurirwa ibyabaye mu Rwanda yasize ubutumwa buvuga ko abantu bakwiye kubana mu mahoro ndetse n’urukundo.

Yandika mu gitabo cy’abashyitsi yagize ati "Dukeneye kubana mu rukundo, amahoro n’ibyishimo.”

Nyuma y’iki gikorwa akaba yakiriwe muri Village Urugwiro na Nyakubahwa Perezida Kagame wamuhaye ikaze mu Rwanda.

David Luiz ari mu Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo bukubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’ikipe ya Arsenal akinira.

Biteganyijwe ko mu minsi ibiri azamara mu Rwanda azakoramo ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo harimo no gusura Ingagi mu Birunga.


Luiz yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame wamwakiriye muri Village Urugwiro


Perezida Kagame yahawe Jersey iriho nimero Luiz yambara muri Arsenal


Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, hafashwe ifoto y’urwibitso


Yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi


Mu gitabo cy’abashyitsi David Luiz ati "Dukeneye kubana mu rukundo, amahoro n’ibyishimo.”

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo