Daniel Arap Moi wayoboye Kenya yitabye Imana

Daniel Arap wabaye Perezida wa kabiri wa Kenya kuva mu 1978 kugeza mu 2002, yitabye Imana ku myaka 95, yagiye ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa Jomo Kenyatta.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yatanze ubutumwa bwihanganisha umuryango wa Moi. Moi yari amaze igihe yibasiwe n’uburwayi.

Daniel Arap Moi yatangaje ko ibanga rikomeye ryatumye aramba kuri ubu akaba ageze ku myaka 94 ari uko ngo yirinze cyane abagore ahubwo agakunda gukina n’imbwa ye ku ibaraza ry’inzu ye.

Uyu musaza Arap Moi yashimirwaga na benshi mu banya Kenya ko yafashije iki gihugu kwiyubaka, mu gihe gishize yari yabwiye abanya Kenya ko ibanga ritumye agejeje ku myaka 94 akiri muzima ari uko yirinze abagore benshi.

Icyogihe Yagize ati “Mwirinde abagore niba mushaka kurama.Igihe cyanjye kinini nkimara ndi gukina n’imbwa yanjye ku ibaraza ry’inzu. Nanga urusaku ni yo mpamvu nkunda kuba njyenyine.”

Perezida Arap Moi yashyingiranywe n’umugore we Lena Moi mu mwaka wa 1950 bamarana imyaka 24. Yatorewe kuyobora Kenya bwa mbere mu mwaka wa 1978.

Mu myaka yose yamaze ayobora Kenya, Moi, yavuguruye Politiki ndetse ashyiraho inzego zihamye z’ubutabera.


Daniel Toroitich Arap Moi wategetse Kenya igihe kirekire kurusha abandi yatabarutse ku myaka 95

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Umugore wa Barafinda ngo ari gushengurwa n’uburyo ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byatumbagiye kandi n’imvura imaze kwica imyaka, abasenyewe, ihohoterwa ry’umugabo we n’ibindi byose muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo