Close MORE NEWS DASSO yaguwe gitumo aryamanye n’umugore w’abandi atabwa muri yombi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 11-09-2020 saa 08:10' whatsapp Facebook Umugabo w’imyaka 36 ukora mu rwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano ruzwi mu mpine nka DASSO, mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa aryamanye n’umugore w’abandi, aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubusambanyi. Nkuko Ikinyamakuru IGIHE cyabitangaje, ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, mu murenge wa Bwishyura, Akagari ka Kiniha mu mudugudu wa Maryohe. Amakuru avuga ko umugabo yatashye ahagana saa moya na mirongo ine, ageze mu rugo asanga umuyobozi wa Dasso mu Murenge yaje kumusambanyiriza umugore, atabaza inzego zishinzwe umutekano zibata muri yombi. Uwo mugabo ashinja umuyobozi wa Dasso mu Murenge ko asanzwe amusambanyiriza umugore, akaba yabonye ikimenyetso simusiga kubera ko yamufatiye mu nzu ye. Inzego zishinzwe umutekano ngo zahageze batangiye gukorana amasezerano ko uwasambanyaga umugore w’abandi agomba kuzishyura nyir’urugo 1, 500, 000 Frw kugira ngo amubabarire. Umuvugizi w’Agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yemereye IGIHE iby’aya makuru, asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane yo mu ngo. Ati “Akimara kubafata yabashyikirije Polisi na yo ibashyikiriza RIB, urega akaba avuga ko yari asanzwe asanzwe afite amakuru ko uyu muyobozi wa Dasso amusambanyiriza umugore, aba bombi bakaba bafunzwe bakurikiranweho icyaha cy’ubusambanyi gihanwa n’amategeko.” Yakomeje asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane, bakirinda gucana inyuma n’abo bashakanye kuko kenshi biba intandaro y’amakimbirane mu ngo, kandi arasenya ntiyubaka. Umuyobozi wa Dasso n’umugore basambanaga bafungiwe kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura, mu gihe iperereza rigikomeje. Itegeko rivuga ko umuntu wese washyingiwe, ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranwe aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarengeje umwaka umwe. Gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko. Muri icyo gihe, hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we. Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye. Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga, akanasobanura impamvu. Iyo umucamanza yemeye ukwisubiraho k’uwahemukiwe, kureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no k’uwakoranye icyaha n’uregwa. Amagambo akomeye Sankara yavuze kuri Rusesabagina uri mu minwe y’igipolisi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ishyaka rirasaba ko ingabo z’u Rwanda zivanwa muri Centrafrique amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Icyoba ni cyose mu Mujyi wa Bangui wiciwemo umusirikare w’u Rwanda amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
DASSO yaguwe gitumo aryamanye n’umugore w’abandi atabwa muri yombi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 11-09-2020 saa 08:10' whatsapp Facebook Umugabo w’imyaka 36 ukora mu rwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano ruzwi mu mpine nka DASSO, mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa aryamanye n’umugore w’abandi, aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubusambanyi. Nkuko Ikinyamakuru IGIHE cyabitangaje, ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, mu murenge wa Bwishyura, Akagari ka Kiniha mu mudugudu wa Maryohe. Amakuru avuga ko umugabo yatashye ahagana saa moya na mirongo ine, ageze mu rugo asanga umuyobozi wa Dasso mu Murenge yaje kumusambanyiriza umugore, atabaza inzego zishinzwe umutekano zibata muri yombi. Uwo mugabo ashinja umuyobozi wa Dasso mu Murenge ko asanzwe amusambanyiriza umugore, akaba yabonye ikimenyetso simusiga kubera ko yamufatiye mu nzu ye. Inzego zishinzwe umutekano ngo zahageze batangiye gukorana amasezerano ko uwasambanyaga umugore w’abandi agomba kuzishyura nyir’urugo 1, 500, 000 Frw kugira ngo amubabarire. Umuvugizi w’Agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yemereye IGIHE iby’aya makuru, asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane yo mu ngo. Ati “Akimara kubafata yabashyikirije Polisi na yo ibashyikiriza RIB, urega akaba avuga ko yari asanzwe asanzwe afite amakuru ko uyu muyobozi wa Dasso amusambanyiriza umugore, aba bombi bakaba bafunzwe bakurikiranweho icyaha cy’ubusambanyi gihanwa n’amategeko.” Yakomeje asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane, bakirinda gucana inyuma n’abo bashakanye kuko kenshi biba intandaro y’amakimbirane mu ngo, kandi arasenya ntiyubaka. Umuyobozi wa Dasso n’umugore basambanaga bafungiwe kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura, mu gihe iperereza rigikomeje. Itegeko rivuga ko umuntu wese washyingiwe, ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranwe aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarengeje umwaka umwe. Gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko. Muri icyo gihe, hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we. Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye. Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga, akanasobanura impamvu. Iyo umucamanza yemeye ukwisubiraho k’uwahemukiwe, kureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no k’uwakoranye icyaha n’uregwa. Amagambo akomeye Sankara yavuze kuri Rusesabagina uri mu minwe y’igipolisi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ishyaka rirasaba ko ingabo z’u Rwanda zivanwa muri Centrafrique amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Icyoba ni cyose mu Mujyi wa Bangui wiciwemo umusirikare w’u Rwanda amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika