DALFA Umurinzi na PS Imberakuri bandikiye Perezida ibaruwa ifunguye batabariza aba ’Bannyahe’

Amashyaka ya Dalfa-Umurinzi na PS-Imberakuri atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ariko ataremerwa n’amategeko y’u Rwanda yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ibaruwa ifunguye avuga ko atabariza abaturage ba Kangondo hazwi cyane nka ’Bannyahe’.

Abaturage bo mu Kagari ka Kangondo mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo kegeranye n’agace ka Nyarutarama, bamaranye igihe ikibazo cy’uburyo basenyewe amazu n’Umujyi wa Kigali uvuga ko uri kubarinda ibiza, ibyo bo bavuga ko hitwajwe ibiza bamburwa ibyabo nyamara ntibanahabwe ingurane ikwiye nkuko amategeko abiteganya.

Muri bo, hari abahisemo no kugana mu rukiko barega Umujyi wa Kigali bashinja ibikorwa byo kubimura binyuranyije n’amategeko kimwe n’abandikiye inzego zitandukanye bireka zirimo n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ariko byose ntibyagira icyo bitanga, ubu bakaba na bo ubwabo bavuga ko ikibazo cyabo kizakemurwa na Perezida wa Repubulika gusa.

Mu ibaruwa ifunguye UMUBAVU ufitiye kopi amashyaka abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi yandikiye Perezida Kagame, yamugaragarije ko kuva mu kwezi kwa Nzeri 2017 aba baturage b’i Nyarutarama muri Kangondo ngo bari mu mayira abiri kuva ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwafata icyemezo cyo kubimura bya kiboko muri gakondo yabo.

Aya mashyaka yagaragarije Perezida Kagame uburyo bitumvikana ukuntu ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ngo kivanga muri iki gikorwa bwimura aba baturage ku ngufu kandi ngo hagakwiye kubaho ubwumvikane hagati yabo n’umushoramari ngo na cyane ko ibikorwa azahashyira atari rusange ahubwo ari iby’ubucuruzi bigamije inyungu ze bwite.

DALFA Umurinzi na PS Imberakuri bati "Nyakubahwa Perezida nkuko abo baturage babisobanura ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bukaba butabihakana cyane cyane ko abishoboye muri bo iki kibazo bagishyikirije inkiko, aba baturage barimurwa kugira ngo aho bari batuye hahabwe umushoramari ngo ugomba kuhashyira ibikorwa rusange bifitiye akamaro rubanda. Aha, akaba ariho havukira ikibazo kuko bitumvikana ukuntu Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwivanga muri iki gikorwa bwimura ku ngufu aba baturage nyamara hagomba kubaho ubwumvikane hagati yabo n’uwo mushoramari dore ko bigaragarira buri wese ushyira mu gaciro ko n’ibyo bikorwa azahashyira bitakwitwa mu rwego rw’amategeko ibikorwa rusange ahubwo ko bizaba ari ibikorwa by’ubucuruzibigamije inyungu bwite z’uwo mushoramari".

Aya mashyaka yagaragarije Perezida Kagame ko ngo Akarere ka Gasabo kari kwica Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ati "Nyakubahwa Perezida ntabwo dushaka kukwibutsa ibikubiye mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda dore ko ari mwe munashinzwe kuririnda ariko kandi ni ngombwa ko tubagaragariza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buri kuryica nkana cyane cyane ingingo ivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa. Tukaba dusanga ubu buyobozi bukwiye kubiryozwa dore ko bukomeje no kwirengagiza andi mategeko atandukanye".

Bagarutse ku itegeko rigenga iyimurwa ry’abaturage ku nyungu rusange, bati "Amategeko agenda iyimurwa ry’umuturage ku butaka bwe ku nyungu rusange riteganya ko mbere yo kwimurwa, umuturage agirana amasezerano n’umwimura akubiyemo ingurane agomba guhabwa ibarwa bishingiye ku igenagaciro ry’umutungo utimukanwa wa nyir’ubwite. Iyo amsezerano atubahirijwe mu gihe cy’amezi ane, impande zombi zivugurura amasezerano maze ingano y’igenagaciro ikiyongeraho 5% by’igenagaciro ryari ryemejwe mu masezerano ya mbere atubahirijwe".

Bagarutse ku kuba imitungo y’aba baturage bo muri Kangondo yarabaruwe kuva muri 2017 ndetse bakagirana amasezerano n’umushoramari yerekana neza ingurane yagombaga kubaha zirimo amafaranga n’inzu ariko bikarangira aya masezerano atubahirijwe mu gihe impande zombi zakagombye kuyubahiriza nta mananiza.

Bakomoje kandi ku kuba aba baturage baritabaje inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umujyi wa Kigali n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse na bamwe mu biyambaje inkiko ariko ngo kugeza ubu ikibazo kikaba gikomeje kuba agatereranzamba abaturage ngo bakaba barabaye nk’impunzi mu gihugu cyabo nyuma yo kwirukanwa aho bari batuye.

Ngo kubw’ibi, nk’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba mu gihugu imbere, basanga aba baturage badakwiye gukomeza kurengana bene aka kageni n’inzego za Leta zirimo Ubuyobozi bvw’Akarere ka Gasabo ngo nyamara aribwo bwakabaye bubarenganura.

Bavuga ko Akarere ka Gasabo kivanze muri iki kibazo ngo kitwara nkaho ari ko kagiranye amasezerano n’abaturage nyamara kakagombye kwitwara nk’urwego rwa Leta rugomba gukiranura impande zombi bishingiye ku masezerano aba baturage bagiranye n’umushoramari kugeza ubu bigaragara ko ngo asa nk’aho ari baringa.

Abavuga rumwe na Leta bo mu gihugu ngo basanga iki kibazo kibangamiye ubuzima n’umutekano rusange wa rubanda, bati "Nyakubahwa Perezida, abatavuga rumwe na Leta baba imbnere mu gihugu barasanga iki kibazo cy’aba baturage kibangamiye ubuzima n’umutekano rusange wa rubanda dore ko bamwe biyemeje kuzagaruka mu mitungo yabo byaba ngombwa bakahabatsinda dore ko babayeho mu buzima bubi nyamara bari bariteganyirije none Leta ikabakenyeza rushorera".

Aba batavuga rumwe na Leta ngo barasanga iki ari igihe ngo umukuru w’igihugu ahagurukire iki kibazo, bati "Abatavuga rumwe na Leta baba imbere mu gihugu barumva igihe ari iki ko umukuru w’igihugu ahaguruka akarengera aba baturage ba Kangondo bamutoye dore ko banamutakambiye mu nzira zose kandi ibi nta nubwo ari igitangaza, ibi ntibyaba bi baye ubwa mbere umukuru w’igihugu ahaguruka akajya gukemura ibibazo bibangamiye abaturage mu byoko byose by’u Rwanda nubwo bwose dusanga ko atari uburyo bwiza bw’imiyoborere ku umuntu umwe ari we Perezida wa Repubulika ari na we ugomba gukemura ibibazo byose by’Abanyarwanda barenga miliyoni cumi n’ebyiri".

Itegeko ryo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange mu Rwanda rivuga ko abantu bimurwa bahawe inyungu ikwiriye yumvikanyweho n’impande zombi, nyuma yo gukorerwa igenagaciro ry’umutungo w’abimurwa.

Iri tegeko rivuga ko ’umuntu wisubiyeho akareka igikorwa cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange cyangwa warengeje igihe cyo kwishyura indishyi ikwiye yishyura indishyi ya 5% y’ubukerererwe bwo kwishyura indishyi ikwiye’.

Mu mpera za Kanama uyu mwaka , Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (National Commission for Human Rights, NCHR) yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi yakoze hagati ya Werurwe na Kanama 2020 bujyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku bikorwa byo kwimura abantu kubera inyungu rusange, ubu bushakashatsi bukaba ngo bwarasanze ko 47,2% by’abaturage bimurwa kubera inyungu rusange bahabwa ingurane ikwiye mu gihe gikwiye,16,4% ntibayibone mu gihe gikwiye mu gihe naho 29,4% bo bakimurwa nta kintu bahawe.

Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko abaturage 85,8% bamenyeshwa amakuru ajyanye n’ibikorwa bizashyirwa ahagomba kwimurwa abaturage, mu gihe 14,2% batabimenyeshwa.

Ku bw’ibyo, Komisiyo yasanze kutubahiriza uburenganzira bwo guhabwa indishyi kandi mu gihe gikwiye bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage kuko baba barakuwe mu mitungo yabo.

Komisiyo igasanga abimura abaturage ku bw’inyungu rusange bakwiye kubahiriza amategeko abigenga ndetse bakanishyura ibirarane by’indishyi babereyemo abaturage bimuwe ariko ntibahabwe indishyi.


Bernard Ntaganda na Victoire Ingabire bayoboye amashyaka PS-Imberakuri na Dalfa-Umurinzi ataremerwa n’amategeko mu Rwanda





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Pascal Kuya 19-10-2020

Bavandimwe bo muri Gasabo muraha abatavuga rumwe n’ubutegetsi umwanya wo kwiyita abavugizi ba rubanda!Kuki ibi bibazo mutabikemurira igihe?Kuki abandi batabariza abo muyobora kandi muba muri kumwe buri munsi.muzibeicyuho muha abo mutabona ibintu kimwe.Uyu ni umuganda mbahaye banyagasabo.

Emma Kuya 17-10-2020

Ariko njya nibaza icyo amashyaka yitwa ko yemewe mu Rwanda,niba abaho koko?ubuse niba abaho avugira bande?amaz’iki?kumva amashyaka muvuga ko ataremerwa ariyo ashobora gufata iyambere agatabariza abaturage kuri Nyakubahwa Président wa Repubulika?!Amashyaka atagira n’umudéputé numwe muri parlement koko? nanjye ng’umudéputé,habe na mudugudu ahubwo.Iki kibazo cyaba baturage kimaze igihe pe,ariko sindumva urwego na rumwe rwakivugaho uretse abo numva bajya kubashyiraho ingufu ngo babemeze kugenda bikoreye amaboko. Abo twatoye bo nk’intumwa za rubanda wagirango bahinduriwe akazi ntibakiri intumwa za rubanda!!??Ubuse araba twita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi, ari naba bibwira ko bavuga rumwe nabwo ababuhemukira saba babona rubanda irengana bakinumira?Dore aba nibo bangisha abaturage ubuyobozi rwose.Bari bakwiye kwikebura bakareka ibibazo byose kubitega Président Kagame ngo abe ariwe uza kubikemura.Ariko se kuki mumuvunisha,azajya akora akazi ke nakanyu koko?

David Kuya 16-10-2020

Ntekerezako aba batavuga rumwe na leta barebye aho abandi batareba kuko ntibikwiriyeko umuntu mutavuga rumwe ariwe ukwiriye gutabariza abo uhagarariye cg ngo akwibutse Inshingano yawe mubyo wica nkana

Gusa mbo iki kibazo barakigize politiki kdi cyari cyoroshye kumpande zombi hakubahirizwa icyo amategeko ateganya

Akarere ka Gasabo n,umujyi wa kigali barica nkana ibyo bazi kuko inama njyanama y’akarere ka Gasabo yateranye le 15/2/2017 yemejeko abaturage ba kangondo zombi n’a kibiraro 1 bagomba kwimurwa kubw’umushinga uteganywa kubutaka bwabo , hemezwako bahabwa amazu mubusanza ariko hanemezwako abatazemera amazu nabo bazahabwa indi ngurane yumvikanweho nk,uko biteganwa n,itegeko ni....., Rigena iyimura kumpamvu z’inyungu rusange

Mbona rero gutabaza umukuru w’igihugu ari mgombea , gusa ntibyagakwiyeko uwakarengeye umuturage ariwe umuhonyora yitwaje icyo aricyo

Icyakabiri mbona n’uko aba barenganya abaturage bashobora kuba bavuga iki kibazo aho bagisobanura bakakivuga uko bashaka ntibakivuge uko kiri

Hakenewe umuntu wuzuye ubumuntu n’ubunyangamugayo mur’iki kibazo akegera abaturage bakamubwiza ukuri ntihumvwe abashoramari gusa

Nkibazango iyo ugejejeho umuturage umushinga akambwirako umubangamiye atawushaka , ugasiza aguhakanira , ugapima inzu aguhakanira , ukazamura aguhakanira , ugasakara aguhakanira , ugakinga aguhakanira , harya ubwo wowe muri wowe ntiharimo amakimbirane mbere yo gukimbirana n’abaturage

Niharenganurwe umuturage umuyobozi ye kuvuga ngo ndavuze ngo

David Kuya 16-10-2020

Ntekerezako aba batavuga rumwe na leta barebye aho abandi batareba kuko ntibikwiriyeko umuntu mutavuga rumwe ariwe ukwiriye gutabariza abo uhagarariye cg ngo akwibutse Inshingano yawe mubyo wica nkana

Gusa mbo iki kibazo barakigize politiki kdi cyari cyoroshye kumpande zombi hakubahirizwa icyo amategeko ateganya

Akarere ka Gasabo n,umujyi wa kigali barica nkana ibyo bazi kuko inama njyanama y’akarere ka Gasabo yateranye le 15/2/2017 yemejeko abaturage ba kangondo zombi n’a kibiraro 1 bagomba kwimurwa kubw’umushinga uteganywa kubutaka bwabo , hemezwako bahabwa amazu mubusanza ariko hanemezwako abatazemera amazu nabo bazahabwa indi ngurane yumvikanweho nk,uko biteganwa n,itegeko ni....., Rigena iyimura kumpamvu z’inyungu rusange

Mbona rero gutabaza umukuru w’igihugu ari mgombea , gusa ntibyagakwiyeko uwakarengeye umuturage ariwe umuhonyora yitwaje icyo aricyo

Icyakabiri mbona n’uko aba barenganya abaturage bashobora kuba bavuga iki kibazo aho bagisobanura bakakivuga uko bashaka ntibakivuge uko kiri

Hakenewe umuntu wuzuye ubumuntu n’ubunyangamugayo mur’iki kibazo akegera abaturage bakamubwiza ukuri ntihumvwe abashoramari gusa

Nkibazango iyo ugejejeho umuturage umushinga akambwirako umubangamiye atawushaka , ugasiza aguhakanira , ugapima inzu aguhakanira , ukazamura aguhakanira , ugasakara aguhakanira , ugakinga aguhakanira , harya ubwo wowe muri wowe ntiharimo amakimbirane mbere yo gukimbirana n’abaturage

Niharenganurwe umuturage umuyobozi ye kuvuga ngo ndavuze ngo

venuste Kuya 15-10-2020

Ababantu batavuga rumwe na Leta se ntibatuma Leta ivugako ikibazo cyabariya baturage bakigize icya Poritike maze bakarushaho guhonyora uburenganzira bwabo? tubitege amaso.

Alphonse Kuya 14-10-2020

Aba bayobozi baya mashyaka ndabashimiye kubwiyi baruwa bandikiye umukuru w’igihugu rwose nteye muryabo . Ndibaza ,twumva muri zimwe mu manza hari abaregwa ko bangisha rubanda ubutegetsi abayobozi nkaba bo ntibangisha ubutegetsi bw’igihugu cyacu kdi twari tumaze kugera mubwiza bwagasimbuwe n’ubundi . Nsanga aba bahonyora umuturage aribo batavuga rumwe n’ubutegetsi .

Alphonse Kuya 14-10-2020

Aba bayobozi baya mashyaka ndabashimiye kubwiyi baruwa bandikiye umukuru w’igihugu rwose nteye muryabo . Ndibaza ,twumva muri zimwe mu manza hari abaregwa ko bangisha rubanda ubutegetsi abayobozi nkaba bo ntibangisha ubutegetsi bw’igihugu cyacu kdi twari tumaze kugera mubwiza bwagasimbuwe n’ubundi . Nsanga aba bahonyora umuturage aribo batavuga rumwe n’ubutegetsi .