Cyuma wa ISHEMA TV yaburanye, uko iburanisha ryagenze

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2020 nibwo hari hateganyijwe urubanza mu bujurire rwa Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma Hassan, nyiri Televiziyo ikorera kuri Murandasi yise ’ISHEMA TV’, uru rubanza rukazasomwa ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2020.

Uru rubanza rwagombaga kuba ku wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2020, rusubikwa ku mpamvu yuko icyo gihe hari inama y’abacamanza yari iteganyijwe ku Rukiko rw’Ikirenga nkuko ubwanditsi bw’Urukiko bwabivuze.

Ubwo aheruka gusomerwa ku wa 11 Gicurasi 2020, Umucamanza yakatiye Cyuma kuba afunzwe mu gihe cy’iminsi 30, akaba yaravanywe i Rusororo akoherezwa i Mageragere, iki cyemezo akaba aricyo yajuririye.

Akurikiranyweho ibyaha bitatu, gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitiria urwego rw’umwuga no gusagarira abashinzwe umutekano. Ibi byaha byose arabihakana.

Urubanza rwa Cyuma Hassan rwari rwimuriwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2020, ubujurire bwe bukaba bwaburanishijwe n’Urukiko rwisumbuye Rwa Gasabo, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yanzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2020 ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Madame Ingabire Victoire yasatswe, Me Ntaganda ati " Ibi Perezida arabizi?Murashaka kunyica!", n’andi makuru utasanga ahandi ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo