Cyuma Hassan wa ISHEMA TV yasomewe mu ibanga

Urubanza rwa Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma Hassan, nyiri Televiziyo ikorera kuri Murandasi yise ’ISHEMA TV’, wajuririye icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, rwasomwe ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2020 n’Urukiko rwisumbuye Rwa Gasabo, umucamanza agumishaho icyemezo cy’umucamanza wa mbere cyo gufunga Cyuma iminsi 30 mu gihe hategerejwe urubanza mu mizi.

Ni urubanza rwasomwe mu buryo bw’ibanga kuko ku wa Gatanu UMUBAVU wabwiwe ko rudasomwa nyamara ejo ku wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2020 nibwo wamenye ko rwasomwe uwo munsi.

Amakuru UMUBAVU dufite ni uko uru rubanza rwamaze kuregerwa mu mizi bityo hakaba hategerejwe itariki yo kuzaburana mu mizi.

Ku wa 11 Gicurasi 2020, nibwo Umucamanza wo ku rwego rw’ibanze yakatiye Cyuma Hassan wa ISHEMA TV kuba afunzwe mu gihe cy’iminsi 30, akavanwa i Rusororo akoherezwa i Mageragere, iki cyemezo akaba aricyo yari yajuririye.

Tubibutse ko akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitiria urwego rw’umwuga no gusagarira abashinzwe umutekano. Ibi byaha byose arabihakana.

Uru rubanza rwa Cyuma rukaba rwaburanishwaga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Niyonsenga Dieudonne ’Cyuma Hassan’ yakunze kugaragara akora inkuru zivuganira abaturage bafite ibibazo bitandukanye ataretse no kunenga abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye.

Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
nzamwita starton Kuya 24-06-2020

ariko haribyanyobeye nkuyuwitwa cyuma kombona yakabaye arintangarugero kubandibaturage akaba ariwe ubaye rwamwa nkamashuri abayarize apfuyiki? birababajepe.