Cya gifi cya rutura cyabashije kuva mu ruzi rwuzuyemo ingona

Ifi nini cyane yo mu bwoko bwa ’humpback whale’ yari yafashe inzira itari yo ikerekeza mu ruzi rubamo ingona nyinshi muri Australia, yasubiye mu nyanja amahoro.

Iyi fi rutura yabonetse bwa mbere mu cyumweru gishize yazamutse cyane mu ruzi mu gace ka Northern Territory (NT).

Ibi byateye impungenge nyinshi ko ishobora kugonga ubwato cyangwa se guhagama ahantu hatoya muri uru ruzi.

Izindi fi nkayo ebyiri nazo zari zayobye zikinjira muri uru ruzi ntabwo zarutinzemo zarakase zisubira mu nyanja zikomeza urugendo rwazo rwo kwimuka.

Mu mpera z’icyumweru nibwo iyi yari yasigaye yabashije kubona inzira yayo isubira mu nyanja nk’uko abategeka Parks Australia babitangaje uyu munsi kuwa mbere.

Iyi ni inshuro ya mbere izwi aho izi fi za rutura zinjiye mu ruzi ruri muri Pariki y’igihugu ya Kakadu mu majyaruguru.

Ababishinzwe bakurikiranaga bya hafi iyi fi kuva yabonwa n’abantu bari mu bwato imaze kugera ku ntera irenga 30Km mu ruzi ivuye mu nyanja.

Kubera uburyo ari nini cyane byari byitezwe ko ingona zidashobora kuyihangara kereka gusa iyo iramuka igize aho ihagama mu ruzi.

Mu cyumweru gishize, umuhanga muri siyansi Carole Palmer yabwiye televiziyo ya leta Australian Broadcasting Corporation ati: "Nta buryo twaterura ifi ya 12 - 16m z’uburebure ngo tuyivane mu ruzi, aho niho ingona zishobora guhita ziyishoka".


Iyi fi yazamutse mu ruzi rwa East Alligator River ku ntera irenga 30 km


Australia ntiyari yarigeze ibona ifi nk’iyi iva mu nyanja ikazamuka mu ruzi

Abashinzwe iki cyanya bari barabujije ubwato kongera kugenda mu bice bimwe by’uru ruzi kugira ngo bafungure inzira igana mu nyanja.

Uyu munsi kuwa mbere, abategetsi bavuze ko byabonekaga ko iyi fi rutura nta kibazo ifite ubwo yari igeze mu kigobe cya Van Diemen yinjira mu nyanja.

Inzobere mu by’inzuzi n’inyanja Dr Carole Palmer yabwiye ABC ati: "Iki nicyo kintu cyiza cyane twifuzaga".

Yahageze ite?

Madamu Palmer avuga ko batahamya neza impamvu "iyi fi yafahe inzira itari yo" ikerekeza mu ruzi.

Bitekerezwa ko aya mafi yariho yerekeza mu majyepfo mu nyanja ya Antarctica ariko akibeshya akinjira aho uruzi rwisukira mu nyanja akazamuka mu ruzi.

Amafi manini yo muri ubu bwoko yimukira mu mazi ashyushye yo ku nkombe za Australia mu bihe by’ubushyuhe agiye kubyara, mbere yo gusubira muri Antarctica kuharerera.


Iyi fi yo mu bwoko bwa ’humpback whale’ yabonetse isubira mu nyanja

Madamu Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda abwije ukuri Inteko, avuga n’aho abona u Rwanda rugeze muri Demokarasi n’amanota yaruha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo