Cristiano agiye kubaka Hoteli y’inyenyeri eshanu muri Maroc

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus muri Shampiyona y’icyiciri cya mbere mu gihugu cy’u Butaliyani, nyuma yo kuva muri Real Madrid yo muri Espagne, akomeje kwagura ibikorwa bye aho agiye kubaka Hotel y’inyenyeri eshanu mu Mujyi wa Marrakesh muri Maroc, nk’igihugu cya mbere muri Afurika ashoyemo imari ye.

Cristiano Ronaldo dos Santos Alveiro usanzwe unafite Hotel ebyiri iwabo muri Portugal, kuva muri 2016, yatangiye umushinga wo kubaka Hotel mu bice bitandukanye by’Isi afashijwe n’ikigo gicunga za Hotel 92 ku migabane itandukanye y’Isi ‘Pestana Hotel Group’.

Yafashe umwanzuro wo kubaka iyi Hotel muri Maroc nk’igihugu rukumbi cya Afurika akunze kuruhukiramo, aho asura inshuti ye magara, umukinnyi w’iteramakofe, Badr Hari.

Iyi hotel izitwa ‘Pestana CR7 Hotel’ izaba ifite ibyumba 174, restaurants ebyiri n’ibyumba by’inama bibiri. Kurara mu cyumba kimwe cy’iyi Hotel izuzura mu ntangiriro za 2020 bizaba ari ama-Euro 200.

Jose Roquette ushinzwe iterambere muri Pestana Hotel Group izafasha Cristiano kubaka no gucunga iyi Hotel, yatangaje impamvu bahisemo kubaka muri Maroc.

Ati “Umujyi wa Marrakesh muri Maroc ni umujyi mwiza, ukunzwe kandi ukurura ba mukerarugendo benshi. Ni umujyi ubereye ibikorwa byacu kuko imiterere yawo yorohera ubucuruzi bwa Hotel n’amaduka akomeye.”

Pestana CR7 Hotel igiye kubakwa muri Maroc ni iya gatatu nyuma y’izindi ebyiri zubatswe mu kirwa cya Madeira aho Ronaldo avuka no mu Murwa Mukuru wa Portugal, Lisbon.

PNG - 1.2 Mb
Pestana CR7 Hotel, imwe muri Hotel ebyiri Ronaldo asanganywe muri Portugal
PNG - 1.1 Mb
Abifashijwemo n’inshuti ye magara, Badr Hari ikina iteramakofe, Ronaldo yahisemo kubaka Hotel muri Maroc

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
christia Kuya 16-02-2019

Andika Igitekerezo Hano shanibautagiyegupfa ubyaye arikoihangane