Covid 19 yongereye ihungabana mu barokotse Jenoside mu Rwanda

Mu Rwanda impuguke mu byerekeye imitekerereze ya muntu zemeza ko muri ibi bihe isi n’u Rwanda byugarijwe na Covid-19, ihungabana ryiyongereye cyane mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC, kivuga ko intandaro y’ubwiyongere bw’agahinda gakabije mu bacitse ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingamba zo gukumira Covid-19, zituma batabasha kwisanzura ngo bibuke ababo uko babyifuza.

RBC ivuga ko muri ibi bihe byo kwibuka, inzego z’ubuzima zateguye kuba zafasha uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso by’ihungabana.

Umuhanga mu bigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe ,Emmanuel Mfitimfura, yavuze ko abafite intege nke, batangiye guhura n’ ingaruka z’ubwigunge.

Ubuhamya Radio Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yahawe na bamwe mu bagore barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 , bushimangira ko ibihe byo kwibukira mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19 bitaboroheye cyane cyane ababa bonyine.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2018 bwerekanye ko mu Rwanda abagera kuri 20% bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe, bivuze ko umuntu umwe mu bantu 5 aba afite icyo kibazo.

ku kibazo cy’ihungabana, ubushakashatsi bugaragaza ko imibare yerekana ko abanyarwanda bangana na 3.6 ku ijana, bafite ihungabana ariko iyo bigeze ku barokotse Jenoside iyo mibare yikubye inshuro zirenga zirindwi kuko bo bageze kuri 27 ku ijana.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo