Covid-19: Uko byifashe nyuma yuko ibikorwa hafi ya byose bihagaritswe mu Rwanda

Uko umubare w’abasanganwe icyorezo cya Coronavirus/Covid-19 mu Rwanda wagiye wiyongera, ni ko inzego zose zitandukanye cyane cyane Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) zagiye zikaza ingamba mu gukomeza guhangana n’iki cyorezo gikomeje guhangayikisha Isi, aho nko kugeza ubu ibikorwa hafi ya byose byahagaritswe ndetse abaturage bagasabwa kuguma mu mago yabo hirindwa gukwirakwiza COVID-19 by’umwihariko nko mu ngendo zidakenewe.

Mu ngamba nshya zose zagiye zifatwa, Leta y’u Rwanda yakomeje gutangaza ko zigamije gukumira ikwirakwira rya Covid-19 mu gihugu ariko hakaba abibaza uburyo barajya babaho batava mu rugo dore ko umubare munini ubeshejweho no kuzinduka bajya gushaka imirimo.

Itangazo rya Édouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, rivuga ko harebwe uko iyi ndwara ihagaze ku isi n’uko mu bindi bihugu byagenze, ari ngombwa ko hafatwa ingamba ziruseho mu kwirindwa ko iyi ndwara ikomeza gukwirakwira.

Ibyo byamezo bishya byafashwe bigomba gukurikizwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri kuva mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, ibyo birimo ko:

- Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, kereka abagiye guhaha, kugura ibiribwa, kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga serivisi

- Abakozi bose (aba leta n’abikorera) bagomba gukorera mu ngo zabo. Kereka abatanga serivisi zikenewe cyane

- Imipaka irafunzwe. Kereka ku bwikorezi bw’ibiribwa n’Abanyarwanda bataha mu gihugu, na bo bahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14 ahabugenewe

- Ingendo hagati y’imijyi n’uturere ntabwo zemewe, kereka ku mpamvu z’ubuzima cyangwa serivisi zikomeye ndetse n’ubwikorezi bw’ibiribwa

- Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi birafunzwe, kereka ahacururizwa imiti, ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibitoro

- Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu mu kubigeza ku bandi

- Utubari (bars) twose turafunzwe

- Za restaurants na café, zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye aho bari

Ibi byemezo byatangiye gukurikizwa saa tanu n’iminota 59 zo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, nkuko iri tangazo ribivuga.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara gifashe ibyemezo nk’ibi.

Urwego rw’ubuhinzi rurimo abantu bagera kuri 37%, abagera kuri 17% bari mu by’inganda, 45% bari mu rwego rwa serivisi naho 3% ni abakozi ba Leta nk’uko bivuvugwa na raporo ya Leta ya 2019 ku mirimo mu Rwanda.

Byitezwe ko ibi byumweru bibiri bishobora kugora cyane imibereho y’abaturage babarirwa muri za miliyoni bari mu nzego z’imirimo zibabeshaho ari uko bavuye mu rugo buri munsi.

Gusa abahanga bavuga ko ibyemezo nk’ibi ari ingenzi mu gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara, ndetse byafashwe mu bihugu bimwe mu Burayi, Leta zimwe muri Amerika n’ibihugu bimwe muri Afurika ya ruguru.

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko umubare w’abantu banduye Coronavirus ugeze kuri 19 nyuma y’uko hagaragaye abandi babiri kuri iki Cyumweru, bose b’Abanyarwanda baherutse gukorera ingendo i Dubai.

Iyi mibare y’abanduye COVID-19 yiyongereye nyuma yuko mu bipimo byari byafashwe ku wa Gatandatu, nta murwayi ufite indwara ya Covid-19 wari wagaragaye aho abayirwaye bari bakomeje kuba 17 gusa biyongereye kuri iki Cyumweru nyuma y’ibindi bipimo bagera kuri 19.

Mu bice bimwe byo mu mujyi wa Kigali nkuko byagaragaye by’umwihariko kuri iki cyumweru, bigaragara ko izo ngamba nshya za Leta y’u Rwanda zatangiye gushyirwa mu bikorwa kugeza magingo aya ndetse n’igihe iki cyorezo kizaba kigaragaza ko cyagabanyije umuvuduko.


Kicukiro-Centre, ahasanzwe ubundi haba hari urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga ariko ubu si nyabagendwa cyane


Aha ni ku isoko rya Zinia ku Kicukiro


Bamwe bagiye bagura ibya ngombwa bazacyenera mu minsi iri imbere


Mu mujyi wa Kigali inzu z’ubucuruzi zirafunze

Abari gusenyerwa mu Kagari ka Nyarutarama bati "Bazane imbunda baturase, ngo ntibakitaye kuri Coronavirus yugarije u Rwanda ndetse n’Isi, ngo COVID-19 ni ibyo bari gukorerwa, indwara twayihinduye ibingibi, ntabwo indwara tukiyitayeho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo